Kadja Nin, Sonia Roland na Bushali mu bateger... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 muri Village Uruwgiro iyobowe na Perezida Kagame, yamenyeshejwe ibikorwa biteganyijwe birimo n'iri serukiramuco rizaba kuva tariki 16-26 Gashyantare 2024.

Iri serukiramuco rizarangwa no kugaragaza ibikorwa by'ubuhanzi 60 mu byiciro 10 by'ubuhanzi. Riri gutegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI), Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

Mu gihe cy'iminsi 10 rizamara riri kuba, rizagaragazwamo ibikorwa by'abahanzi barimo Tiken Jah Fakoly, Sonia Roland, Kadja Nin, Isabelle Kabano, Emmanuel Demarcy-Mota, umuyobozi wa Théâtre de la Ville i Paris, Bineta Cissé, DJ Tunes ukomoka muri Nigeria n'abaraperi bo mu Rwanda Kivumbi na Bushali.

Umuyobozi wa Rwanda Initiative (RAI), Dorcy Rugamba avuga ko iri serukiramuco rizaba urubuga rwiza rwo gukomeza kugeza ubuhanzi bw'u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, nk'imwe mu ntego bihaye kuva mu 2012.

Yavuze ko iri serukiramuco kandi ari imwe mu ntambwe itewe mu guhuriza hamwe abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Migabane itandukanye.

Iri serukiramuco rizatsa cyane ku ngeri z'ubuhanzi burimo nk'ikinamico, umuziki, Cinema, kumurika imideli, ubuhanzi bwisunga ikoranabuhanga, ubuvanganzo, imbyino gakondo, gushushanya n'ibindi bizabera mu mutima wa Kigali.

Byitezwe ko rizitabirwa kandi n'abakora mu bigo Mpuzamahanga nka Universal, Bionix n n'ibindi mu murongo wo kurebera hamwe uko ubuhanzi bwakomeza gushyigikirwa.

Muri iri serukiramuco kandi hazatangwa ibiganiro bishamikiye ku buhanzi, basesengura uruhare rw'ubuhanzi mu iterambere n'ubukungu.

Iri serukiramuco rizabera muri Camp Kigali, Car free Zones, Canal Olympia, kwa Mayaka i Nyamirambo, Kandt House, Hotel Mico, Mariott Hotel, BK Arena, Ikinyugunyugu-Musanze-twin lakes, Paradise Island-Lake Kivu muri Rubavu n'ahandi.

Ryitezwemo abahanzi barenga 200, cyane abo mu bihugu byo mu Burayi no ku Mugabane wa Asia, Rizitabirwa kandi n'abagira uruhare mu guteza imbere ubuhanzi n'ikinamico mu bihugu by'u Bubiligi, U Bufaransa, Berlin, u Budage, Columbia n'ahandi.

Inganda z'umuco no guhanga zitera imbere mu Rwanda, ahanini ziyobowe n'igisekuru gishya cy'abahanzi bashinze imizi mu mateka. Imibare igaragaza ko abatuye u Rwanda bangana na 70% ari urubyiruko, kandi benshi bisanga mu bikorwa biteza imbere ubuhanzi.

Iri serukiramuco rizateza imbere abahanzi bato ndetse rigaragaza ubushobozi bwa rwiyemezamirimo cyane cyane mu byiciro by'umuco byose.

'Triennale de Kigali' initezweho guhuriza hamwe aba 'Producer' n'abashoramari, ku buryo bazafasha kubona impano zo gushyigikira.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139061/kadja-nin-sonia-roland-na-bushali-mu-bategerejwe-mu-iserukiramuco-triennale-de-kigali-139061.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)