Waboneye umudiyasipora wawe indi nzu? - Shaddyboo na Uncle bararebana ay'Ingwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, ntacana uwaka n'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin ashinja kumwimisha inzu yo gukodesha.

Shaddyboo aheruka kuvugira kuri Twityer kuri Space ko yahuriye n'uyu muhanzi yafataga nk'inshuti he ku nzu ashaka kuyikodesha ariko agakora ibishoboka byose ngo nyir'inzu ayimwime, aho yamubwiye ko ari indaya kandi mu rugo rwe hazahoramo akavuyo.

Ati "Yabwiye nyir'inzu ko ndi indaya idashobotse yajya ihora iteza akavuyo ku buryo hajya hahora na Polisi yongeraho ko atizeye ko najya mbasha kuyishyura.'

Uncle Austin yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yashyizeho ubutumwa aheruka koherereza Shaddyboo amubaza ibyo yumvise abantu bamwoherereje yavuze kuri Uncle Austin.

Muri ubwo butumwa Uncle Austin agaragaza ko hari inzu bahuriyeho ariko Shaddyboo ntayishime.

Ati "none se ibintu abantu bari kunyoherereza maze kumva ni ibiki? Byabaye ryari? Gute? Ko njye nta kintu twigeze tuvugana ibi byavuye he? Nta nyir'inzu (landlord) nzi uri kuvuga nzi kuko nta n'umwe njye na we twigeze tuvuganaho."

"Inzu nari narafashe warayisuye urayanga uragenda, waje kumpamagara umbaza niba igihari yari akimara kumbwira ko yabonye undi ngo njyende ansubize amafaranga, niko byari bimeze, uwamwishyuye simuzi n'uwayifashe nta we nzi, ni gute ujya kuvuga kuriya nta kintu njye na we cyangwa n'undi njye nigeze mvugana na we? Ko ntazi n'ibyabaye nyuma ni gute munzana mu bibazo byanyu?"

Shaddyboo na we yahise aza avuga ko byonyine gushyira hanze ubutumwa yamwoherereje ari ubugoryi ariko na none bigaragaza ko ibyo yamwifuzagaho bitabaye.

Ati "byonyine gushyira hanze ubutumwa wanyoherereje ni ubucucu, gusa bigaragaza ko ibyo wateguraga bitakoze."

Yakomeje amubaza niba umudiyasipora yashakiraga inzu yarayibonye cyangwa amufashe kuyimushakira.

Ati "Waba waraboneye umudiyasipora wawe inzu? Cyangwa ngire iyo nkurangira? Jya kuri bamwe mwavuganaga cyangwa ureke baguhamagare kuri radio usobanure buri kimwe. Nta mutima mubi ariko ntuzongere. "

Posting on Twitter the message you sent me on WhatsApp is just ridiculous 😂😂. But it will prove that whatever you planned for me didn't work 😂😂.
Have you found another house for your Diaspora, or should I suggest another one for you? Go back to those you've talked to, or let… https://t.co/3y39AcB3by

â€" Shaddyboo (@shaddyboo__92) January 12, 2024

Shaddyboo ashinja Uncle Austin kumwimisha inzu yo gukodesha
Uncle Austin yamwigaramye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/waboneye-umudiyasipora-wawe-indi-nzu-shaddyboo-na-uncle-bararebana-ay-ingwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)