Rurageretse hagati ya Shaddyboo na Uncle Aus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ukurikirana imbuga nkoranyambaga byumwihariko wabonye cyangwa wumvise intambara y'amagambo hagati y'umushabitsi ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Chadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo ndetse n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Austin Lowano wamamaye nka Uncle Austin.

Aba bombi basanzwe bazwiho ubushuti ariko ubu barapfa ko Uncle Austin yaba yaragambaniye Shaddyboo wari ugiye gukodesha inzu, akayihesha undi muntu.

Ibi byagiye hanze ku munsi w'ejo ubwo Shaddyboo yakoranyaga abamukurikira ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, akavuga ko Uncle Austine yamugambaniye ubwo yemeranyaga amafaranga yo gukodesha inzu na nyirayo ariko ngo uyu Uncle Austin akamuca ruhinga akayihesha undi muntu utari Shaddyboo kuko ngo afite uko abanye n'uwo nyiri inzu.

Shaddyboo mu gahinda kenshi, yumvikana arira, avuga ko Uncle Austin atakabaye amuhemukira ngo amwimishe aho abana be barambika umusaya kandi nawe ari umubyeyi.

Agira ati,"Ndibaza, namukoreye iki gituma anyima aho abana banjye baryama. Birababaje kuko nawe ni umubyeyi, si umusore, afite umwana. Akanyima inzu!

Ahubwo bitewe n'ukuntu tuziranye , yakabaye abingiramo ngo nyifate none ahubwo arimo kunyima inzu?".

Shaddyboo yavuze ko yibaza impamvu Auncle Austin amufitiye urwango bigeze aho amugambanira.

Avuga ko impamvu Uncle Austin yanze ko akodesha iyo nzu ari uko atamwiyumvishemo bigatuma agira inama nyiri inzu ko yakwima Shaddyboo inzu kuko ngo yajya ahora yisobanura mu nzego z'umutekano kuko ngo uyu mukobwa ahora mu mafuti.

Uncle Austin akimara kubona ibyo Shaddyboo yatangaje, yamuhaye ubutumwa burebure  ku rubuga rwa WhatsApp, asobanura ko yatunguwe no kubona Shaddyboo atangaza amagambo nkariya, yanavuze ko atazi icyamuteye kuvuga kuriya ndetse ko ntaho ahuriye n'ibyo kwimwa inzu kwa Shaddyboo.

Auncle Austin yahise afata ubutumwa yandikiye Shaddyboo maze ubushyira kuri X abaza Shaddyboo niba hari ikibazo kindi afite ngo bamuhe ubufasha ariko akareka kumuharabika.

Shaddyboo nawe yahise aza amusubiza ko gufata ubutumwa yamwandikiye mu gikari akabuzana kuri Twitter ari amatakirangoyi ndetse arimo yishinja icyaha gusa ko ibyo yapanze byose nta na kimwe cyagezweho.

Intambara yakomeje, Austin ahamya ko Shaddyboo atameze neza ahubwo ko akeye ubufasha mu gihe bikomeje gutya.

Icyakora Austin yasabye ko bireka kuba agatwiko kamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga.

Ubusanzwe Shaddyboo ni umubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh uzwi mu gukora amashusho y'indirimbo naho Uncle Austin afite umwana yabyaranye n'umugore baje  gutandukana.

Intambara ya Shaddyboo na Uncle Austin irakomeje



Shaddyboo ntiyumva ukuntu Uncle Austin amwimisha inzu


Shadddyboo ashinja Uncle Austin kumugambanira akamubuza gukodesha inzu avuga ko yamuteza Polisi kuko ngo ahora mu makosa

Uncle Austin avuga ko atazi ibyo Shaddyboo avuga n'aho byabereye ahubwo akemeza ko akeneye ubufasha
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138509/rurageretse-hagati-ya-shaddyboo-na-uncle-austin-bapfa-inzu-138509.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)