Umutoza wa Rayon Sports yanze kurya iminwa avuga ko igikombe cya shampiyona gisigaye mu mibare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umufaransa, Julien Mette yavuze ko kwizera gutwara igikombe APR FC itaratsindwa umukino n'umwe bigoye nubwo mu mibare bigishoboka.

Ni nyuma y'imyitozo yakoresheje ejo hashize yitegura umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy'Amahoro.

Julien Mette yavuze ko bigendanye n'amanota APR FC irusha Rayon Sports (iyirusha 6 iramutse itsinze ikirarane cya Marines yaba 9), bigoye kuyitwara igikombe ariko ngo byose biracyashoboka mu mibare.

Ati "Ntabwo ndi hano kubeshya, bizagorana bigendanye n'ikinyuranyo kirimo nk'uko ubivuze, APR FC ntabwo baratakaza umukino n'umwe, bifitiye icyizere cyinshi, tuzabaha akazi."

"Mu mibare birashoboka, ugomba kuba wifitiye icyizere kandi ukizera ko wabikora, twabonye nk'ibyo bidasanzwe mu myaka ishize, ni yo mpamvu twese dukunda umupira w'amaguru, ni ukwizera ko bishoboka ariko ni byo amahirwe ni make.

Yakomeje avuga ko bidakunze ko yegukana igikombe cya shampiyona agomba kwegukana igikombe cy'Amahoro.

Ati "ndi hano kwegukana igikombe, bitabaye igikombe cya shampiyona ni icy'Amahoro, tugomba kwegukana igikombe."

Julien Mette, ni umutoza mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2023.

Biteganyijwe ko umukino we wa mbere awutoza uyu munsi, ni umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy'Amahoro bari bwakiremo Interforce FC batsinze 4-0 mu mukino ubanza.

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko kwegukana igikombe cya shampiyona bigoye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yanze-kurya-iminwa-avuga-ko-igikombe-cya-shampiyona-gisigaye-mu-mibare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)