Abafana batandatu bitabye Imana kubera kwishimira intsinzi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafana 6 b'ikipe y'igihugu ya Guinea bitabye Imana mu gihe bishimiraga ko batsinze ikipe y'igihugu ya Gambia mu mikino y'igikombe cy'Afuruka cya 2023 iri kubera muri Cote d'Ivoire.

Nyuma yo gutsinda, abafana b'ikipe y'igihugu ya Guinea bahise bajya mu mihanda yo mu murwa mukuru Conakry kwishimira iyi intsinzi, bamwe bari ku mamoto, abandi bari mu modoka.

Ubwo ibi byabaga habaye impanuka imodoka ziragongana abafana 6 bahita bitaba Imana naho abandi benshi barakomereka.

Nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Guinea ryabitangarije BBC, ryemeje aya makuru ndetse rinasaba abafana kujya bitonda mu gihe bishimira intsinzi.



Source : https://yegob.rw/abafana-batandatu-bitabye-imana-kubera-kwishimira-insinzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)