Umutoza wa Rayon Sports wizeye gutwara APR FC igikombe, yavuze ko akorera mu bihe bigoye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, umunya-Mauritania, Mohamed Wade yavuze ko amanota 9 APR FC yabarusha iramutse itsinze umukino wa yo w'umunsi wa 16 atari amanota menshi kuyakuramo ari ibintu byoroshye.

Ni nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 2-1 mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2023-24 waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mutoza yavuze ko amaze igihe akora mu buryo bugoye aho nta wundi mutoza afite umufasha ariko kuba yaragizwe umutoza mukuru akaba agiye gushaka uwamwungiriza akaza bagafatanya.

Yongeye no kwitsa no ku bakinnyi b'Abagande bataraza (Ojera, Tamale na Charles Baale) aho yagize ati "ntabwo ibihe ntozamo byoroshye, abakinnyi ku munota wa nyuma baragenda ngo bagiye mu kiruhuko, ikiruhuko cya Noheli ni iki? Bafite amasezerano bagmba kuyubaha."

Agaruka ku kuba niba abona mu gihe APR FC yatsinda umukino wa yo w'umunsi wa 16 ikabarusha amanota 9 igikombe kitaba kigiye, yavuze ko atari byo kuko amanota 9 ari amanota make kuyakuramo byashoboka cyane.

Ati "Amanota 9 ni imikino 3, amanota 9 ni imikino 3, ni byo cyangwa si byo? Kubera iki? Amanota 9 ni imikino 3 kandi hasigaye imikino 14."

Nyuma yo gukina umunsi wa 16, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa 4 n'amanota 27, Musanze ya 3 ifite 29, Police FC ya 2 ifite 31 ni mu gihe APR FC ya mbere ifite 33. Aya makipe yose ayiri imbere ntabwo arakina umunsi wa 16.

Mohamed Wade ntiyemera ko igikombe cyagiye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-wizeye-gutwara-apr-fc-igikombe-yavuze-ko-akorera-mu-bihe-bigoye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)