Rayon Sports igize amahirwe - Perezida wa Gas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryatambutse, ni bwo ikipe ya Gasogi United yakoze igisa ni kwihaniza ikipe ya Rayon Sports, iyitsinda ibitego 2-1, mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona.

Ibitego byose bya Gasogi United, byatsinzwe na Kabandi Serge, mu gihe igitego cy'impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe na Luvumbu.

Nyuma y'uyu mukino mu kiganiro n'itangazamakuru, Perezida wa Gasogi United yatangaje ko Rayon Sports yagize amahirwe yari kuba yatsinzwe ibitego byinshi. 

Yagize ati: "Uriya mwana Kabanda Serge namurwanyeho, mvuga ko ariwe rutahizamu mwiza mu Rwanda uhari ariko udahabwa amahirwe, dufata icyemezo cyo gusezerera Maxwell kugira ngo akine. 

Gusa icyo navuga, Rayon Sports igize amahirwe, abakinnyi bacu bose ntabwo bari bakabonye ibyangombwa. Rayon Sports ndabashimira birwanyeho bakabaye batsinzwe ibitego byinshi."

KNC yakomeje avuga ko asaba abakinnyi be kugira gahunda kuko izina ridakina. Ati" "Ndasaba ko abakinnyi bagira gahunda bakumva ko izina ridakina". 

"Mwabonye abakinnyi bitwaga ko bafite amazina twasezereye, muri iyi kipe ku ntebe y'abasimbura hariho abakinnyi 4 bo mu ikipe nto, ubu gahunda ya Gasogi United ntabwo ari ahantu ho kuryama ngo abantu bahagonere."

Gasogi United nyuma yo gutsinda Rayon Sports, yahise ifata umwanya wa 7 n'amanota 21, mu gihe Rayon Sports ikiri ku mwanya wa 4 n'amanota 27.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KNC YATANGARIJEMO IBI BYOSE



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138527/rayon-sports-igize-amahirwe-perezida-wa-gasogi-united-video-138527.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)