Aho kuba mu rusengero utekereza akabari, waba mu kabiri utekereza urugesengero - KNC wanenze imigurire ya Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko ikipe ye yagaragaje ko hadakina amazina ahubwo hakina abakinnyi.

Hari mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24 aho Rayon Sports yaraye itsindiwe na Gasogi United i Nyamirambo 2-1.

Ni Gasogi United yari yarakoze impinduka yirukana amwe mu mazina akomeye ariko ikaba yitwaye neza imbere ya Rayon Sports.

KNC yabwiye itangazamakuru ko byose babikesha kumvisha abakinnyi ko hadakina izina ahubwo hakina umukinnyi

Ati "ibanga nta rindi ni ugufata abakinnyi bashaka gukora, kumva ko wakinnye umupira wageze iyo ujya, ibintu ukabyica, aho kugira ngo ube mu rusengero utekereza akabari uti pasiteri yarangije nkajya kwinywera, waba mu kabari utekereza urusengero uti Mana wambabariye hungover ko zinyishe."

Yavuze ko bakinnye bafite abakinnyi 4 bo mu ikipe y'abato, ariko ubushake bagaragaje ni bwo bwatumye batsinda Gasogi United.

Agaruka ku mukinnyi w'Umurundi, Hakizimana Adolphe baguze muri Musongati, yavuze ko ari ryo tandukaniro ryo kugura umukinnyi wakinaga no kuzana uje gukora igeragezwa kuko birangira abaye nka rutahizamu wa Rayon Sports.

Ati "ni myugariro twaguze amasezerano ye muri Musongati kimwe n'abandi bakinnyi 2 dufite bataha izamu n'urema uburyo bw'ibitego, kera twakoraga amakosa, kugura umukinnyi wo mu kwa Mbere aje gukora igeragezwa birangira abaye nk'umwataka wa Rayon Sports mwabonye."

KNC kandi yemeje ko nta mukinnyi uzongera kuza kuryama mu ikipe ye, hazajya hakina abashoboye abadashoboye abasezerere.

KNC yavuze ko hadakina amazina ahubwo hakina abakinnyi ari cyo barushije Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-kuba-mu-rusengero-utekereza-akabari-waba-mu-kabiri-utekereza-urugesengero-knc-wanenze-imigurire-ya-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)