Umutoza mushya wa Rayon Sports yabonye imikinire y'umukinnyi yibaza impamvu akina hano mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myitozo ya mbere yakoresheje umutoza mushya wa Rayon Sports yabonye imikinire y'umukinnyi yibaza impamvu akina hano mu Rwanda

Umufaransa urimo gutoza ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu Julien Mette, yatewe ubwoba n'umukunnyi w'iyi kipe bitewe n'ubuhanga bwe.

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere iri kumwe n'umutoza mushya, Julien Mette wageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa gatanu icyumweru gishize.

Uyu mutoza akigera mu Rwanda yatangaje ko yari asanzwe azi Rayon Sports bitewe ni uko iri mu zifite abafana benshi muri aka karere k'Afurika y'ibirasirazuba ndetse no kuba ari yo yageze mu matsinda ibarizwa hano mu Rwanda.

Mu makuru YEGOB twamenye ni uko Julien Mette mu myitozo ye ya mbere akibona umupira Hertier Luvumbu Nziga atera yahise yameza ko ari umukinnyi w'umuhanga ndetse yibaza ukuntu akina hano mu Rwanda.

Kuba uyu mutoza yatangarira Hertier Luvumbu Nziga ntibyaba bitangaje bitewe ni uko hano mu Rwanda abantu bose yamaze kubemeza kuko iyo ameze neza akenshi Rayon Sports ibona intsinzi bitayigoye.

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-mushya-wa-rayon-sports-yabonye-imikinire-yumukinnyi-yibaza-impamvu-akina-hano-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)