Umukinnyi wa Police FC yari yivuganye abashinzwe umutekano - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'Icyiciro cya mbere y'umupira w'amaguru, wahuje Sunrise FC na Police FC wabereye kuri sitade uzwi nka Gologota, myugariro w'ikipe y'Abashinzwe umutekano yari yivuganye abasifuzi.

Nyuma y'uyu mukino wabereye kuri sitade izwi nka Gologota iherereye mu karere ka Nyagatare, ukirangira ntabwo bamwe mu bakinnyi ba Police FC bishimiye bimwe mu byemezo by'abasifuzi.

Umwe mu bagaragaje uburakari bwinshi, ni myugariro Ndizeye Samuel wasagariye abasifuzi basifuye uyu mukino ndetse bikaba bivugwa ko yaba yarakubise uwari ushinzwe umutekano ku kibuga.

Haracyategerejwe umwanzuro wa komisiyo Ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa, nyuma y'isesengura rizaba ryakozwe.



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-police-fc-yari-yivuganye-abashinzwe-umutekano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)