Ngororero : Umugabo yafatanywe udupfunyika tw'urumogi ibihumbi bitanu ahita amanika amaboko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 38 yafatwe utu dupfunyika ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024 nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda ihawe amakuru n'abaturage bo mu Karere ka Rubavu, bavuze ko hari moto iturutseyo kandi ko bakeka ko itwaye ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ari abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, bahamagaye Polisi bavuga ko hari umugabo uhetswe kuri moto bicyekwa ko agemuye urumogi kandi ko agiye kunyura mu Karere ka Ngororero.

Yagize ati 'Abaturage bamaze kuduha amakuru yizewe y'aho iyo moto igiye kunyura, abapolisi bahise bajya mu muhanda bayitegerereza mu kagari ka Rususa ko mu murenge wa Ngororero, ari naho baje kuyifatira mu gihe cya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00).'

Yakomeje ati : 'Bakimara kubahagarika bagatangira gusaka igikapu cyarimo uru rumogi, nibwo uwari utwaye moto yahise ayikubita ikibatsi aracika, mugenzi we w'imyaka 38 y'amavuko, bamusangana udupfunyika 5,000 yahise yiyemerera ko ari urwe, kandi ko asanzwe akorana n'uriya mumotari bahurira mu karere ka Rubavu, akamufasha kurushyira abakiriya be mu Karere ka Muhanga no mu Mujyi wa Kigali.'

SP Karekezi yashimiye uruhare rw'abaturage mu gufatanya na Polisi gukumira ibyaha batanga amakuru.

Yagize ati : 'Duhora tugira inama abanywa, abacuruza, abatunda n'undi wese wivanga mu ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge ko usibye kuba bigira ingaruka k'ubifatiwemo, binagira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange, ari nayo mpamvu dushima abaturage batanze amakuru kuko barengeye abantu benshi bari kuzanywa turiya dupfunyika 5000 tw'urumogi rukabagiraho ingaruka ndetse zikagera no ku bandi badafite aho bahuriye narwo.'

SP Karekezi yagaragaje ko uyu mugabo afashwe hatarashira ukwezi mu karere ka Rusizi hafatiwe ibilo 108 n'udupfunyika 500 tw'urumogi ndetse n'urundi rungana n'udupfunyika 9,000 rwafatiwe mbere yaho gato mu Karere ka Rubavu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ngororero-Umugabo-yafatanywe-udupfunyika-tw-urumogi-ibihumbi-bitanu-ahita-amanika-amaboko

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)