Israel Mbonyi, The Ben na Bruce Melodie; Ni b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iriya gahunda irangwa n'ibikorwa binyuranye birimo no gusabana. Iyo uraranganyije amaso mu bahanzi baririmbye mu birori bya Rwanda Day; bigaragaza ko bagiye babahitamo bashingiye cyane ku bikorwa byabo byabaga bigezweho n'indirimbo zitsa cyane ku muco Nyarwanda, zinagaruka ku gihugu.

Tariki 3 Ukwakira 2015, Rwanda Day yabereye mu Buholandi, icyo gihe ibirori byasururukijwe n'abahanzi barimo Teta Diana, King James, Masamba Intore, Muyango Jean Marie usanzwe ari umwe mu batoza b'itorero ry'Igihugu, Julienne Gashugi, umukirigitananga Sofia Nzayisenga, Meddy ubarizwa muri Amerika, Ben Kayiranga wamamaye mu ndirimbo 'Freedom', Thierry Haguma na Nyiratunga Alponsine.

Ku wa 10 Kamena 2017, Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Icyo gihe Teta Diana na King James bongeye kwisanga ku rutonde rw'abaririmbye muri ibi birori.

Icyo gihe bahuriye ku rubyiniro na Inki, umuhungu wa Muyango Jean Marie bafatanya na Soul T, umuhanzi Mpuzamahanga w'umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi. Ni ku nshuro ya kabiri, ibi birori byari bibereye muri kiriya gihugu.

Tariki 5 Ukwakira 2019, Rwanda Day yabereye i Bonn mu Budage. Icyo gihe Massamba Intore yongeye kwisanga ku rutonde rw'abasusurukije Abanyarwanda.

Yahuriye ku rubyiniro na Kitoko Bibarwa wamamaye mu ndirimbo 'Thank you Kagame', itsinda rya Charly na Nina ryamamaye mu ndirimbo zirimo 'Agatege', Jules Sentore, Bruce Melodie waririmbye bwa mbere muri ibi birori ndetse na Igor Mabano.

Mbere ya 2017, byasaga n'ibyari byaramenyerewe ko hari amazina y'abahanzi bakomeye atagomba kubura mu baririmba muri ibi birori bya Rwanda Day.

Abahanzi biganzaga cyane muri ibi bitaramo barimo Alpha Rwirangira, Meddy, The Ben, King James, Teta Diana, Masamba n'itorero Urukerereza.

Ibi byaje guhinduka muri 2019, ubwo abategura ibirori biherekeza Rwanda binjizagamo amasura mashya Bruce Melodie, Igor Mabano n'itsinda rya Charly&Nina.

Rwanda Day yatangijwe muri 2011, itangirira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Yakomereje mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2012.

Muri 2013 yabereye i Toronto ho muri Canada, 2014 ibera i Atlanta n'i Dallas, muri 2015 yabereye mu Buholandi, muri 2016 ibera i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho muri 2017 ibera i Brussels mu Bubiligi.

Muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi muri Kamena 2017, Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze byagizwemo uruhare n'abanyarwanda batuye mu mahanga.

Yavuze ati 'U Rwanda rwacu ni mwe abari hano n'abari mu gihugu n'abari ahandi aho ari ho hose mumaze kurugira igihugu cy'agaciro, gifite agaciro bitari mu karere gusa ahubwo ku Isi hose."

Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda yatangajwe mu 2019, yerekana ko amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda yiyongereye ku gipimo cya 158%. Yavuye kuri Miliyoni 98.2 z'amadorali mu 2010 agera kuri Miliyoni 253 z'amadorali mu 2018.

InyaRwanda igiye kugaruka kuri bamwe mu banyamuziki bashobora kuzaririmba no kuzacuranga mu birori bya Rwanda Day 2024. Hari abamaze kwemezwa, ndetse batangiye no gufashwa kubona ibyangombwa kugira ngo bazabashe kujya muri Amerika.

Rwanda Day 2024 izaba tariki 02 n'iya 03 Gashyantare 2024, ibere muri Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


1.Dj Toxxyk

Ni umwe mu ba Dj bihagazeho mu Rwanda, kuva mu myaka itanu ishize. Kuko yakujije izina rye, ndetse anazamura igiciro usabwa kugira ngo umutumire.

Uyu mugabo amaze kugaragara mu bitaramo binyuranye, hose atanga ibyishimo bisendereye. Ni we wacuranze mu gitaramo cya Kendrick Lamar, abantu bataha bamwirahira.

Ni umwe mu bamaze kwemezwa ko azacuranga mu birori bya Rwanda Day bizabera i Washington.

Muri Kamena 2023, uyu mugabo yataramiye muri Leta ya Arizona muri Amerika, nyuma akomereza urugendo rw'ibitaramo bye muri Canada.


2.Massamba Intore

Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore yakunze kuza imbere mu bahanzi baririmbye muri Rwanda Day mu bihe bitandukanye.

Yaba ari wenyine, cyangwa se yajyanye n'itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' asanzwe abereye umutoza.

Muri iki gihe ari kwitegura kujya kuririmba mu birori bizafasha Abanyarwanda batuye muri Amerika kwizihiza umwaka mushya wa 2024, bizaba tariki 20 Mutarama 2024.

Ibi biramuhesha amahirwe yo kuzagaruka cyane ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba muri Rwanda Day.


3.Ruti Joel

Ni umwe mu bahanzi bakiri bato mu myaka, ariko wagutse cyane mu njyana gakondo. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko ari mu bahanzi batangiye ibiganiro biganisha ku kuba yataramira muri Rwanda Day.

Uyu muhanzi muri Mutarama 2023, yasohoye Album 'Musomandera' yatuye umubyeyi we. Iriho indirimbo nka 'Cunda', 'Amaliza' n'izindi zakomeje izina rye.

Aherutse kuvuga ko yakozwe ku mutima n'uburyo bakiriye Album, byanatumye yiyemeza gukora igitaramo cyo kuyimurika cyabaye tariki 26 Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena.

Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igikobwa' bizaba ari ubwa mbere aririmbye muri Rwanda Day.


4. The Ben

Amakuru avuga ko The Ben azaririmba muri Rwanda Day yatangiye gucaracara nyuma y'ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella bwabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza 2023.

The Ben amaze iminsi mu kwezi kwa buki n'umugore we Pamella mu Mujyi wa Cairo ndetse no mu Mujyi wa Mombassa muri Kenya.

Bagiye muri kiriya gihugu nyuma yo kugirana amasezerano yo kwamamaza na sosiyete ya Airtel ikorera mu Rwanda.

Amakuru avuga ko The Ben yitegura kugaruka mu Rwanda, mu gihe ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Rwanda Day.


5.Dj Sonia

Ni umwe mu bakobwa bigaragaje cyane mu 2022 ndetse na 2023; asanzwe ari Dj wihariye w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), yaba kuri Magic Fm no kuri Radio Rwanda.

Ibi byamuhesheje kujya gukorera ibitaramo muri bimwe mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC). Uyu mukobwa amaze gucaranga mu bitaramo n'ibirori bikomeye birimo n'ibyitabiriwe na Perezida Paul Kagame.


6.King James

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ganyobwe' ntiyasibye ku rutonde rw'abanyamuziki baririmbye muri Rwanda Day aho yagiye ibera mu bihugu bitandukanye.

Indirimbo ze n'imyitwarire ye yagiye ituma agirirwa icyizere n'abahitamo abahanzi baririmba muri Rwanda Day, akisanga ku rutonde buri gihe.

Bitewe n'ibihugu amaze kuririmbamo, no kuba amaze igihe ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bitandukanye, bimuha amahirwe menshi, cyane cyane mu bijyanye no kubona 'Visa' yamufasha kujya muri kiriya gihugu.


7.Bruce Melodie

Bruce Melodie aherutse gukabya inzozi ze ataramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ye ya mbere, binyuze mu bitaramo yahuriyemo na Shaggy.

Uyu muhanzi wo muri Jamaica bakoranye indirimbo 'When she's around' yakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo banafatanyije kuyiririmba mu bitaramo bya 'Jangle Bell'.

Ibi bitaramo byabereye mu Mujyi irimo New York byafashije Bruce Melodie kubona 'Visa' mu buryo bworoshye yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari amahirwe menshi yo kwisanga ku rutonde rw'abazaririmba muri Rwanda Day hashingiwe ku bikorwa bye n'ibindi.


8. Jules Sentore

Yifashishije indirimbo 'Inkuru y'abahungu', mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore yagaragaje ko yiteguye kongera gutarama muri Rwanda Day.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Icyeza' yavuze ko Rwanda Day ari umunsi mwiza, uhuza abayobozi b'igihugu ndetse n'abanyarwanda batuye mu mahanga, bagasabana kandi bakaganira.

Yavuze ati "Muze duhurireyo, maze dutarame! Dutaramane n'abayobozi bacu maze dukomeze kwesa imihigo."

Jules Sentore yashishikarije abantu gukomeza kwiyandikisha kwitabira Rwanda Day, avuga ko bizaba ari umunsi wo kwishimira ibyo u Rwanda rugezeho, gusabana n'ibindi.

Si ubwa mbere Jules Sentore, azaba aririmbye muri Rwanda Day kuko muri 2019 yatanze ibyishimo mu yabereye mu Budage.


9.Israel Mbonyi

Ni umwe mu bahanzi bafite imbuga nkoranyambaga zikurikirwa cyane n'ibihangano byumvwa ku kigero cyo hejuru, ku buryo hari abavuga ko ari we nimero ya mbere mu Rwanda muri iki gihe.

Indirimbo ye 'Nina Siri' iri guca uduhigo muri iki gihe, ahanini biturutse ku kuba iri mu rurimi rw'igiswahili ruvugwa n'abantu barenga Miliyoni 600 ku Isi.

Aherutse kwandika andi mateka avuguruye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo cya Noheli cyujuje BK Arena.

Aramutse ashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba muri Rwanda Day, ntibwaba ari ubwa mbere ataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko yahageze mu bihe bitandukanye.


10.Shaffy

Indirimbo ye yise 'Bana' yakoranye na Chriss Eazy ukorera umuziki mu Rwanda, yatumye abantu bongera kumuha ijisho, ku buryo izamuka uko bucyeye n'uko bwije mu bijyanye n'imibare y'abantu bayireba ku rubuga rwa Youtube.

Nawe agaragaza ko yatunguwe n'uburyo abantu bayiyumvisemo. Ariko kandi yakozwe bigizwemo uruhare na Producer Element, Christopher, Junior Giti n'abandi bagize uruhare mu myandikire y'ayo.

Shaffy kuba asanzwe atuye muri Amerika, biramuhesha amahirwe menshi yo kuzaririmba muri iki gikorwa kizabera muri Leta ya Washington.

Guverinoma ivuga ko Rwanda Day izaba tariki 2-3 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwanda Day isobanurwa nk'igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n'ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu n'ibindi.

Ni umunsi kandi urangwa n'ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n'abandi bagasabana bijyanye n'umuco Nyarwanda.

Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu 2011, yagiye yitabirwa n'abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n'ubufatanye bw'Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

 

Kitoko Bibarwa, umuhanzi w'umunyarwanda utuye mu Bwongereza ku wa 5 Ukwakira 2019 yaririmbye muri Rwanda Day mu Budage



Itsinda rya Charly na Nina ubwo ryaririmbaga muri Rwanda Day mu 2019


Ubwo mu 2019, Bruce Melodie yaririmbaga bwa mbere muri Rwanda Day


Ubwo umuhanzi Igor Mabano yaririmbaga muri Rwanda Day mu 2019 


Ubwo abarimo Igor Mabano, King James, Jules Sentore, Charly&Nina, Bruce Melodie berekezaga muri Rwanda Day mu 2019 

Muri 2011, Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Chicago. Icyo gihe Alpha rwirangira afatanyije n'umucuranzi Mihigo Chouchou basusurukije abitabiriye 

Miss Jojo na Massamba muri 2011 muri Rwanda Day yabereye muri Chicago

 

Kitoko muri 2011 ataramira mu Mujyi wa Paris 

Umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro [Uri hagati] ubwo yasusurutsaga abitabiriye Rwanda Day i Dallas mu 2014





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138647/israel-mbonyi-the-ben-na-bruce-melodie-ni-bande-bashobora-kuririmba-muri-rwanda-day-138647.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)