U Rwanda umujinya wa Gabon rwawutuye Kenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gukurwamo na Gabon muri President Cup, abasore b'u Rwanda baje bariye amavubi maze umujinya bawutura Kenya bayitsinda ibitego 32-24.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Handball yatsinze Kenya ibitego 32-24 mu guhatanira umwanya wa 13-16 mu gikombe cy'Afurika, ihita ijya mu cyiciro cyo guhatanira umwanya wa 13 na 14.

U Rwanda rwakinaga na Kenya mu guhatanira umwanya wa 13 kugeza ku wa 16 mu gikombe cy'Afurika kirimo kubera mu Misiri guhera tariki ya 17 Mutarama kizasozwa tariki ya 27 Mutarama 2024.

U Rwanda rwatangiranye imbaraga nyinshi aho umukino wageze ku munota wa 6 rufite ibitego 5-0. Kenya yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 7.

Abakinnyi b'u Rwanda bakomeje kwitwara neza harimo umunyezamu Uwayezu Arsene wakoze akazi gakomeye cyane.

Ni nako abakinnyi barimo Mbesutunguwe Samuel, Kubwimana Emmanuel birinze gukora amakosa menshi imbere y'izamu bituma u Rwanda rugera ku munota wa 20 ruyoboye n'ibitego 14-7.

Abakinnyi b'u Rwanda bari bamaze kwinjira mu mukino neza, bakomeje kuzamura umubare w'ikinyuranyo cy'ibitego aho igice cya mbere cyarangiye barusha Kenya ibitego 9. Byari 19-10.

Kenya yasoje igice cya mbere ituzuye ifite abakinnyi babri bari hanze bahawe iminota 2, ni nako batangiye igice cya kabiri bangana ariko u Rwanda ntirwabibyaza umusaruro kuko rwatsinzemo igitego kimwe bahita bakishyura.

Nubwo Mbesutunguwe wari wazonze Kenya mu gice cya kabiri yari yahawe umukinnyi umugendaho, ntibyumubujije kubatsinda ndetse n'ikinyuranyo kirazamu, ku munota wa 10 hari hamaze kugeramo ibitego 12, byari 24-12.

Kenya yaje kugabanya ibi bitego ariko birangira u Rwanda ruyitsinze ibitego 32-24.

Mbesutunguwe Samuel akaba ari we waje gutorwa nk'umukinnyi w'umukino aho ari na we watsinze ibitego byinshi, 12.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino u Rwanda rukaba rugomba ku wa Gatanu kuzakina umukino wo guhatanira umwanya wa 13 na 14 n'ikipe iza gutsinda hagati ya Zambia na Congo Brazaville.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-umujinya-wa-gabon-rwawutuye-kenya-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)