Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Jimmy Mulisa wamusabye kugaruka ku kibuga gushyigikira Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yabwiye Jimmy Mulisa wamusabye kugaruka gushyigikira ikipe y'igihugu Amavubi nka mbere ko ruswa n'amarozi nibabireka na we azagaruka kuko ari byo byahamukuye.

Ni icyifuzo Jimmy Mulisa akaba umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu yamusabiye mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, ku munsi wa yo wa kabiri wabaye uyu tariki ya 24 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Centre.

Jimmy Mulisa yabanje gutanga igitekerezo cy'uko harebwa ukuntu hagarurwaho irushanwa ryo mu mashuri kuko ubwo ryari ririho ryagiye ritanga akamaro.

Ati "Kera hari ukuntu twakinaga umupira mu mashuri n'indi mikino, iryo rushanwa risa n'aho ritagihari, usanga umwana arazamutse agiye mu ikipe y'igihugu ugasanga hari ibyo yabuze, hari ibyo yasimbutse ugasanga umutoza birimo birakugora, icyo ni igitekerezo nashakaga gutanga ko bishobotse twagarura iryo rushanwa mu mashuri, abana bagakina bakabishyiramo imbaraga nyinshi cyane."

Yashimangiye ko siporo ikozwe neza, umuntu akayigira umwuga nta kindi gishoro yakenera mu buzima bwe.

"Nk'umuntu wagize amahirwe nzi y'uko uruganda rukomeye ngira ngo ni siporo hari ukuntu itanga akazi kandi ugiye no kureba umuntu witwaye neza, tuvuge nko muri ruhago amafaranga ushobora kubona ndakeka ko nta kundi gushobora wakongera gukora."

Yanasabye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ko yakongera kugaruka ku kibuga gushyigikira ikipe y'igihugu Amavubi.

Ati "Sinari kurangiza wenda ntakivuzeho, ndabyibuka kera hari ukuntu wazaga kudufana, ngira ngo abaheruka kumva Amavubi ejobundi dutsinda Afurika y'Epfo, tugiye no kujya muri Stade nziza, turagusaba y'uko wakongera ukagaruka."

Ku cyifuzo cyo kugarura irushanwa ryo mu mashuri, Perezida Kagame yavuze ko abashinzwe Siporo babyumvise kandi bareba icyo bakuramo cyateza imbere Siporo.

Ati "Ibyo Mulisa yasabaga, abashinzwe ibya Siporo bakwiye kureba icyo bavanamo cyatuma Siporo itera imbere, bakabikora n'ubundi ni byo bashinzwe, hari ibihari byakabaye bikorwa hari n'ibindi byakongerwamo ikitabwaho kurushaho."

Ku cyifuzo cya Jimmy Mulisa cyo kuba yagaruka ku kibuga gushyigikira ikipe y'igihugu Amavubi, yavuze ko uko babimusaba na we hari ibyo abasaba ari byo kubanza kureka ruswa n'amarozi kuko ari byo byamwirukanye ku kibuga.

"Ibya Perezida kujya gukurikirana iby'umupira nk'uko yawukurikiranaga, ndabyumva ibyo bansaba usibye ko nanjye mfite ibyo mbasaba, icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho, hari ibintu wabonaga bidahindura imico n'imyumvire y'ukuntu abantu bakwiye kuba bakurikirana ibintu."

"Ibintu by'imikino n'amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi, gutsindisha amarozi, bikajyamo... ibyo biraciriritse njye ntabwo nabijyamo, ni ho byageze mbivaho, nibashaka gukora ibintu bizima bakumva ko Siporo ikwiye gukorwa uko ikorwa, ibyo nabibwiye Minisitiri wa Siporo ntabwo imyitwarire nk'iyo yakabaye yihanganirwa."

Yakomejeavuga ko niba izindi nzego ibintu bifite uburyo bikorwamo bikagenda neza biciye mu mucyo ntabwo yumva ukuntu abandi banyura mu nzira zidakwiye.

Perezida Kagame yavuze ko yazaga kureba umupira kuko awukunda ndetse aniteguye gufasha aho bigenda neza, gusa mu gihe bakiri mu nzira zitari zo za ruswa n'amarozi ntabwo azabigarukamo.

Jimmy Mulisa yasabye Perezida Kagame kugaruka ku kibuga
Perezida Kagame yavuze ko azagaruka baretse gukoresha ruswa n'amarozi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-perezida-kagame-kuri-jimmy-mulisa-wamusabye-kugaruka-ku-kibuga-gushyigikira-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)