Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa, kuko iyo mikorere nta kintu na kimwe yageza ku gihugu ahubwo igihombya. Ni mu gihe yasabye abanyarwanda guhindura imyumvire bakumva ko iterambere rishoboka kandi bagiryejejeho, bagakorera hamwe kandi vuba.

Umunsi wa kabiri w'iyi nama, waranzwe n'ikiganiro kigaruka gitanga ishusho y'aho ubumwe n'ubwiyunge bugeze. Hatanzwe n'ikindi kigaragaza aho urubyiruko rugeze rugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'igihugu.Yasubije abifuza gukora impinduka mu Rwanda

'Aho gushaka guhindura ibiri mu Rwanda, kuki utahera ku gukora impinduka mu gihugu cyawe? … mbere na mbere ibyo sibyo, icya kabiri ntibishoboka ko wabigeraho. Ariko nanone, ibyo bikwiriye kuba isomo. Niba ufite abantu bagutekereza gutyo, bakwifuriza kuba uko bashaka, ibyo ntibikwibutsa ko hari icyo ukwiriye gukora cyakugeza ku rundi rwego?'

'Ese ni ibintu Imana yageneye abantu bamwe ku buryo bumva ko bari hejuru y'abandi? Kandi abo babikora, icyo bashaka ni uko uguma hasi, kandi mu by'ukuri ni wowe wigumishije aho hasi, ntabwo aribo bagushyize hasi.'

Perezida Kagame ati 'Kuki mwumva ko umuntu yava mu bilometero ibihumbi akaza kukugirira impuhwe? Urwaye iki? Ni iyihe ndwara urwaye? Ibi bimaze imyaka myinshi, twebwe Abanyafurika, icyo dukeneye ni uguhindura imyumvire yacu gusa.'

'Hanyuma abantu bagatangira kuvuga ngo iki kinyejana ni icyacu, ni ryari kitabaye icyanyu […] niba ari icyanyu, ni gute ushaka kubigaragaza, urabigaragaza mu gusaba cyane?'

'Mu kuba Isi yose iza hano kukugirira impuhwe? Koko? Iteka ujye wibaza, wowe nk'umuntu ni iki wakora mu guhindura ubuzima bwawe cyagira uruhare mu guhindura igihugu n'umugabane wacu. Kandi hari byinshi wakora, hari byinshi twakora dufatanyije.'

Mu ijambo risoza iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bafite ubushobozi bwo gukosora ibitagenda neza kuko bidasaba amikoro menshi.

Ati 'Niba systeme kugira ngo ikore neza bigomba guhana amakuru, kuganira, kumva ikibazo kimwe no gushaka ibisubizo, impamvu binanira abantu kugira ngo bumvikane, ni iki? Kenshi usanga abantu ntibavugana, kandi buri wese, nta minisiteri imwe ishobora gukemura ikibazo…umuyobozi aho ari hose ntashobora gukemura ikibazo wenyine, ntibibaho ntibishoboka.'

Mu bindi byavugiwe mu nama y'Umushyikirano kandi Minisitiri w'Ubumwe n'Uburere Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, niwe watangiye ageza ku bitabiriye ikiganiro kigaruka ku bumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.
Dr Bizimana yagarutse ku musanzu w'Inkiko Gacaca, avuga ko zakoze akazi gakomeye kandi zigatwara amafaranga make. Yasobanuye ko urubanza rumwe, rwatwaraga nibura 50$ y'icyo gihe, bingana n'amafaranga 19500 Frw y'icyo gihe.

Ni mu gihe mu Rukiko rwa Arusha, umuburanyi umwe yatangwagaho hafi miliyari 2 Frw y'icyo gihe kandi urwo rukiko rusoza imirimo ruburanishije imanza 75 zonyine.

The post Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yasoje-inama-yigihugu-yumushyikirano-yabaga-ku-nshuro-ya-19-asaba-abayobozi-kwirinda-gukora-ubusa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yasoje-inama-yigihugu-yumushyikirano-yabaga-ku-nshuro-ya-19-asaba-abayobozi-kwirinda-gukora-ubusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)