U Rwanda rwamaganiye kure imvugo rutwitsi ya Perezida w'u Burundi yaruvuzeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amagambo yatangajwe na Perezida Ndayishimiye ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024 ubwo yagiranaga ikiganiro n'urubyiriko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Evariste Ndayishimiye ushinzwe urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko urubyiruko rw'u Rwanda ruboshywe bityo ko rukeneye gufashwa kwibohora.

Yagize ati 'Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n'abaturage b'u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw'u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.'

Aya magambo yahise yamaganirwa kure na bamwe mu Banyarwanda barimo n'abanyapolitiki, yanamaganywe na Guverinoma y'u Rwanda mu itangazo yashyize hanze.

Iri tangazo rya Guverinoma y'u Rwanda, ritangira rigira riti 'Guverinoma y'u Rwanda yababajwe n'amagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurika ya Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimoye yavugiye mu gikorwa cyabereye i Kinshasa tariki 21 Mutarama 2024.'

Guverinoma y'u Rwanda kandi ko nka Perezida Ndayishimiye uri mu mwanya mwiza wa Afurika Yunze ubumwe wo guharanira iterambere ry'urubyiruko, amahoro n'umutekano, atari akwiye gushinja u Rwanda ibintu bidafite ishingiro binabiba amacakubiri mu Banyarwanda no mu batuye mu karere k'Ibiyaga Bigari.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti 'Abanyarwanda bakoranye imbaraga mu kunga ubumwe no gusigasira iterambere ry'Igihugu. Urubyiruko rw'u Rwanda rwabyaje umusaruro aya mahirwe, kandi rukomeje kugira uruhare runatanga umusanzu mu kubaka ahazaza heza.'

Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko umuntu wese uhamagarira urubyiruko rw'u Rwanda gukuraho ubutegetsi bwarwo, ari ibintu bibabaje cyane, ariko kuba byavuzwe n'umukuru w'Igihugu cy'igituranyi, byo ari agahomamunwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Rwanda-rwamaganiye-kure-imvugo-rutwitsi-ya-Perezida-w-u-Burundi-yaruvuzeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)