Impano ya Marina izabazwe nde hagati ya Muyob... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Marina ni umwe muri bake bafite impano idasanzwe ndetse igaragarira buri wese.

Icyakora impano y'uyu mukobwa, hari abadatinya kuvuga ko muri iyi minsi itarimo gutanga ibyo yakabaye itanga bitewe n'ubushobozi yerekanye igihe cyatambutse.

Marina ubwo yinjiraga mu muziki abikesha guhamagara kuri Radio Kiss Fm, agatsindira gukorerwa indirimbo, byabaye ikiraro kuri iyi mpano yari nshya 2017. Yakoranye igihe gito na Uncle Austin, wakoraga ikiganiro yagaragarijemo impano, yerekeza kwa Bad Rama [The Mane music].

Muri The Mane, urugendo rwabaye ruhire kuko yakoreyemo indirimbo zitandukanye zirakundwa, yegukana ibihembo by'umuhanzikazi mwiza inshuro nyinshi.

Iyi nzu yafashaga abahanzi yaje gusinyisha abandi bahanzi nka Nyakwigendera Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Calvin Mbanda.

Uko abahanzi babaga benshi muri iyi nzu, imbaraga zayo zarakendereye kugeza isenyutse , nta muhanzi n'umwe ukiyibarizwamo.

Gusenyuka kw'iyi nzu, byagize ingaruka mbi kuri Marina wari warasinye igihe kirekire ndetse ari naho ateze amakiriro. Bad Rama wari ufitanye amasezerano maremare n'uyu mukobwa, nawe yanze kuva ku izima ngo avuge ko gufasha uyu muhanzikazi bimunaniye cyangwa se abishoboye, ahubwo akomeza gusunika iminsi avuga ati 'Ndaje, ndagarutse'.

Ibi byabaye igihe, birangira, Bad Rama avuga ko ubu arimo gufasha abahanzi bo muri Congo batuye muri Amerika kuko ariho asigaye aba.

Muri icyo ihe cyose, impano ya Marina yasaga n'idafite gikurikirana [bigoye kuba hari uwo wabaza uyu mwari]. Icyakora yirwanagaho, ukabona asohoye indirimbo imwe cyangwa ebyri mu mwaka.

Inkuru nziza ku bakunzi ba Marina n'ab'umuziki nyarwanda muri rusange, yatashye mu matwi ya benshi ubwo Marina yatangiraga umwaka wa 2024 asohora indirimbo yise 'Ndokose' yakoranye na Ykee Benda wo muri Uganda, ariko byabaye amahire ubwo byamenyekanaga ko Marina yasinye amasezerano yo gukorana na Decent Entertainment ya Alex Muyoboke wagwije ibigwi mu kureberera inyungu z'abahanzi nyarwanda.

Muyoboke Alex yafashije abahanzi nka The Ben, Tom Close, Urban Boyz, Dream Boyz, Charly na Nina' n'abandi.

Bikimara kumenyekana ko Muyoboke agiye gufasha Marina, hibajijwe niba Bad Rama uvuga ko we na Marina bafitanye amasezerano yo gukorana, kera kabaye yaba agiye kurekura cyangwa azakomeza akaba  aho ahari [inyuma y'amarido].

Usibye Bad Rama bizwi ko yashoye imari muri Marina, hari undi ushinjwa Marina ndetse ko bikavugwa ko yaba afite ijambo rinini ku cyerekezo n'ibikorwa bya Marina ariwe Yvan Muziki.

Yvan Muziki bizwi ko akundana na Marina ariko bo bakavuga ko ari inshuti magara [ubuzima bw'umuntu ni ntavogerwa] bityo ubwo ni inshuti magara.

Mu kiganiro aba bombi baherutse kugirana na InyaRwanda, bahamije ko Yvan Muziki [inshuti ya Marina] ariyo izabazwa uyu muhanzikazi umunsi umuziki uzaba ugenda biguruntege.

Yvan Muziki yabajijwe niba bitamukundira ko yashora imari mu izina rya Marina, avuga ko nubwo yabikora, hari ibindi biba bikenewe atapfa kwifasha ariyo mpamvu umuhanzi aba agomba kugira umujyanama ukurikirana ibikorwa bya buri munsi.

Icyakora, Marina yavuze ko umunsi umuziki we uzaba urimo kujya aho umwanzi awushaka, bizabazwa Yvan Muziki.

Yagize ati "Inshuti nicyo ziberaho, umunsi muzabona ntarimo gukora, muzabimubaze".

Usibye ibyo kuba Marina yarishinganishije, hari n'amakuru avuga ko bitewe n'uko umubano aba bombi bafitanye, Marina ngo nta gikorwa cya muzika yakora atagishije inama uyu muhanzi usanzwe atuye mu Bubuligi ariko urimo kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe.

Iyo ugeregeje kubaza abantu bo mu myidagaduro, bakubwira ko Alex Muyoboke kugirango ashobokane na Marina, bisaba kuba nta bandi bantu bamuri mu bitugu.

Umwe yagize ati 'Muyoboke yabasha Marina ariko byasaba ko bamureka akaba we. Agakora ibintu mu buryo bwe, naho ba Yvan Muziki na Bad Rama nibakomeza kumugundira, ntacyo mbijeje'.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Yvan Muziki yavuze ko mbere yo kwemeza imikoranire kwa Marina na Alex Muyoboke, babanje bakabiganiraho ndetse akaba yizeye ko bazakorana neza.

Marina yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; 'Too much, Burigade, Sorry' n'izindi zituma impano ye ishimwa na benshi kuri ubu akaba aherutse iyo yakoranye Ykee Benda wo muri Uganda.


Marina aherutse gusinya muri Decent Entertainment ya Muyoboke Alex


Muyoboke Alex aherutse gusinyisha Marina umaze iminsi adafite aho ahengeka umusaya


Yvan Muziki avuga ko yabanje kugishwa inama


Bad Rama avuga ko afitanye amasezerano na Marina y'imyaka 10

Reba ikiganiro InyaRwanda yagiranye na Marina na Yvan Muziki

">

Reba "Ndokose" ya MARINA NA Ykee Benda wo muri Uganda

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138887/impano-ya-marina-izabazwe-nde-hagati-ya-muyoboke-na-yvan-muzik-138887.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)