U Rwanda ntabwo rwahiriwe n'umukino wa mbere w'igikombe cy'Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Handball yatangiye igikombe cy'Afurika kirimo kubera
mu Misiri, itsindwa na Cape Verde ibitego 52-27.

Wari umukino wa mbere w'u Rwanda mu gikombe cy'Afurika cya 2024 kirimo kuba ku nshuro ya 26, akaba ari inshuro ya mbere u Rwanda kandi rwari rukitabiriye.

Ni igikombe cyatangiye uyu munsi aho kirimo kubera muri Gymnase 2 ziri muri Cairo Stadium, kizasozwa tariki ya 27 Mutarama 2024.

U Rwanda na Cape Verde byagiye gukina nyuma y'uko muri iri tsinda DR Congo yari imaze gutsinda Zambia ibitego 40-21 mu mukino wabanje.

Ntabwo u Rwanda rwatangiye neza kuko mu minota ya mbere rwagiye ruhusha uburyo bwakavuyemo ibitego.

Abakinnyi ngenderwaho nka Mbesutunguwe Samuel wabonaga bamwize cyane ku buryo kureba byabanje kumugora.

Umunyezamu Arsene yagerageje kwitwara neza aho mu minota 10 ya mbere yakuyemo imipira 4 ikomeye cyane.

Gusa ntibyabujije ko Cape Verde ikomeza kuyobora umukino aho ku munota wa 15 yari ifite ibitego 14-6.

Ku munota wa 16, Cape Verde yaje kumara iminota 2 bakina batuzuye nyuma y'uko umukinnyi wa yo ahanwe kubera gukinira nabi Yves Umuhire. Iyi minota u Rwanda rwayibyaje umusaruro rwatsinzemo ibitego 3, Cape Verde nta na kimwe.

Cape Verde yakomeje kugenda imbere y'u Rwanda n'ibitego by'ikinyuranyo bikomeza kugenda bizamuka. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 24 kuri 13.

Igice cya kabiri cy'umukino abakinnyi ba 6 ba Cape Verde bahawe iminota 2 hanze y'ikibuga mu bihe bitandukanye.

Ntabwo byakuze ko u Rwanda rufatirana ayo mahirwe kuko Cape Verde yarurushaga Rwanda kandi narwo abakinnyi nka kapiteni Muhawenayo Jean Paul, Hagenimana Fidele, Yves Kayijamahe, Etienne Ndayisaba na Nshumbusho Maliyamungu bakoze amakosa bahabwa iminota 2 hanze y'ikibuga.

Ku munota wa 20 w'igice cya kabiri, u Rwanda rwaje gutakaza umunyezamu Uwayezu Arsene waje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Cape Verde. Umukino warangiye ari 52-27.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2024 rukina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umukino uzabera muri Gymnase ya 2 ya Cairo Stadium.

U Rwanda ntirwahiriwe n'umukino wa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/U-Rwanda-ntabwo-rwahiriwe-n-umukino-wa-mbere-w-igikombe-cy-Afurika-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)