FARDC na yo yavuze ku musirikare wayo warasiwe na RDF ku butaka bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na FARDC kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, rivuga ko abasirikare batatu bari ku burinzi bw'umupaka uhuza RDC n'u Rwanda, bisanze ku butaka bw'u Rwanda bibeshye.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvain rigira riti 'Abasirikare batatu ba FARDC bari ku burinzi bw'Umupaka muremure uhuriweho na RDC n'u Rwanda, bisanze mu buryo bwo kwibeshya ku butaka bw'u Rwanda ahagana saa 10:00.'

Rigakomeza rigira riti 'Umwe muri bo yishwe abandi babiri bafatwa n'igisirikare cy'u Rwanda.'

FARDC ivuga ko abo basirikare ari 2e Classe Assumani Mupenda, 2e Classe Anyasaka Nkoy Lucien ari na we wishwe, ndetse na 2e Classe Bokuli Luto.

Iki gisirikare cya Congo Kinshasa kivuga ko abasirikare b'impande zombi yaba ab'iki Gihugu ndetse n'ab'u Rwanda bajya bibeshya bakisanga ku butaka bw'Igihugu kimwe kandi ko byari bisanzwe bikemuka hiyambajwe urwego rushinzwe kugenzura imipaka mu karere, ku buryo abafashwe bashyikirizwa Ibihugu byabo.

Iri tangazo rya FARDC ryasohotse nyuma y'irya RDF ryavugaga ko aba umusirikare warashwe yinjiye na we arasa ku basirikare b'u Rwanda, na bo bagahita bamurasa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/FARDC-na-yo-yavuze-ku-musirikare-wayo-warasiwe-na-RDF-ku-butaka-bw-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)