Inkumi yabujije amahwemo umuhanzi Niyo Bosco (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko ubu umuhanzi Niyo Bosco ari mu rukundo n'inkumi ikoresha amazina ya Neza Nabrizza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi biganjemo urubyiruko kubera imyandikire y'indirimbo ze, amarangamutima afitiye uyu mukobwa yamuganje atangira kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mugoroba w'ejo hashize, yashyize amashusho kuri Instagram ye yasohokanye n'iyi nkumi ndetse aherekezwa n'amagambo asize umunyu, aca amarenga ko baba bari mu rukundo.

Nabrizza na we yaje agaragaza ko hari umubano udasanzwe afitanye n'uyu muhanzi, ni ku gitekerezo yatanze kuri ayo mashusho asangira na Niyo Bosco atatinze ku mbuga nkoranyambaga ze kuko yahise ayasiba nyuma y'iminota mike.

Amakuru avuga ko ari abashinzwe kureberera inyungu ze bamusabye kuyasiba.

Niyo Bosco yamenyekabye cyane mu ndirimbo 'Ubigenza Ute?', 'Ishyano', 'Babylon' n'inzindi, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya 'Eminado', indirimbo ye ya mbere kuva yakwinjira muri KIKAC Music.

Neza Nabrizza uvugwa mu rukundo na Niyo Bosco
Niyo Bosco yagaragaje ko ari mu rukundo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/inkumi-yabujije-amahwemo-umuhanzi-niyo-bosco-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)