Tshisekedi yibukijwe ko nubwo yatsinze amatora ariko kuganira na M23 bigikenewe #rwanda #RwOT

webrwanda
2

Ibihugu byibukije iyi ngingo Perezida Felix Tshisekedi, ni u Bubiligi n'u Bufaransa, mu matangazo yatanzwe na Guverinoma z'ibi Bihugu bwifuriza ishya n'ihirwe uyu mukuru wa RDC.

U Bufaransa bubinyujije muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, bwagize buti 'Twifurije ishya n'ihirwe Perezida wongeye gutorwa ariko tunahamagarira impande zose za politiki ndetse na Sosiyete Sivile muri Congo, gufungura inzira z'ibiganiro, mu gucubya umwuka uri mu Gihugu.'

Nanone kandi iyi Minisiteri yavuze ko bitewe n'ibibazo by'umutekano mucye bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo, u Bufaransa bugishyigikiye inzira zashyizweho n'Abakuru b'Ibihugu byo mu karere, bemeje ko guverinoma ya Congo igomba kuganira n'imitwe yose.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y'u Bubiligi na yo yavuze ko yishimiye kongera gutorwa kwa Felix Tshisekedi, ariko imusaba gukomeza kuyoboka inzira zose zigamije gushakira amahoro uburasirazuba bw'Igihugu cye.

Ibi Bihugu bikomeje kugaragaza ko byishimiye intsinzi ya Tshisekedi mu gihe abo bari bahanganye mu matora, batemera ibyayavuyemo, ndetse bamwe bakaba bagikomeje gusaba ko yazasubirwamo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Tshisekedi-yibukijwe-ko-nubwo-yongeye-gutorwa-ariko-kuganira-na-M23-bigikenewe

Post a Comment

2Comments

  1. BERGIUM :Josianne she was a brother to the news reporter Rutembesa Innocent was killed by the government of DRC congo.# Rutembesa Innocent is wanted

    ReplyDelete
  2. Kuki bo batabanza bakaganira na Putin?

    ReplyDelete
Post a Comment