Kamonyi : Abigabije igipangu cy'umuturanyi bakagisenya batanze ibisobanuro byamaganiwe kure n'Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubanza rwaburanishijwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Gacurabwenge kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.

Ni icyaha cyabaye tariki 19 Ukuboza 2023, ubwo abo bantu bazindutse mu gitondo bakajya gusenya igipangu cya Nzeyimana Jean utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.

Ni mu gihe icyo gipangu cyasenywe ari icy'uyu Nzeyimana yaguze mu cyamunara ya Banki izwi nka GT Bank.

Gusa ngo uyu Nzeyimana yaje guhura n'imbogamizi kuko abana b'uwari nyiri iki gipangu, bashatse kumusohoramo, bamurega no mu nkiko baburanye baratsindwa, ari nabwo bakoraga iki gikorwa cyo kumusenyera.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo aba bakoze bidakurikije amategeko bityo ko ari icyaha cyo gusenya inyubako itari iyawe no kwigomeka ku byemezo by'inkiko.

Abaregwa bahawe umwanya, bireguye bavuga ko basenyaga urukuta ruri mu butaka bwabo bufite UP1 406,ko butari mu butaka bwagurishijwe muri cyamunara kandi ko bari barabigaragarije inzego z'ubuyobozi.

Abunganira abaregwa nabo bavuga ko nta cyaha cyakozwe kuko basenyaga umutungo wabo bagamije kuhakorera ibindi bikorwa, bagasaba ko abafunze barekurwa, bagasanga imiryango yabo.

Umushinjacyaha yabajije abaregwa uko hagurishijwe umutungo w'inzu ariko igipangu cyayo cyigasigara.

Abaregwa bireguye bavuga ko ibyo batabibazwa kuko byari kuba byarakosojwe n'uwemeza ko ubutaka ari ubwe.

Abakoreshejwe mu gusenya inyubako uko ari abarindwi nabo bahawe umwanya, bireguye bavuga ko uyu Mukakarangwa Lea, yabahaye akazi maze nabo bakagakora.

Umwe muri bo uvugwa ko yahawe ikiraka agashaka abasenya, yavuze ko yahawe na Mukakarangwa Lea ikiraka, amwemerera amafaranga 80.000Frw ariko akaza guhabwa 50.000frw, maze nabo batangira akazi.

Urukiko rwababajije niba batari bazi ko bari kwijandika mu byaha, basubiza ko icyo bari bagamije kwari ugukora akazi, bagahembwa kuko bari bizeye uwakabahaye nabo basaba urukiko kubarekura.

Ubushinjacyaha bwashinje Mukakarangwa Lea na Eric Mutangana icyaha cyo gusenya inyubako itari iyabo no kwigomeka ku byemezo by'inkiko, bubasabira gufungwa imyaka itanu n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Ni mu gihe abahawe akazi uko ari barindwi bo bashinjwa ubufatanyacyaha mu gusenya inyubako itari iyabo, bubasabira gufungwa imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Icyemezo cy'urukiko kizasomwa ku wa 16 Mutarama 2024 saa cyenda z'amanywa.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kamonyi-Abigabije-igipangu-cy-umuturanyi-bakagisenya-batanze-ibisobanuro-byamaganiwe-kure-n-Ubushinjacyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)