Senderi yakoze indirimbo yerekana urugendo rw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo avuga ko yatuye abakiri bato mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka, amahoro, umutekano u Rwanda rufite. Ati "Rubyiruko, murinde ibyagezweho, kuko hari ababyitangiye."

Uyu muhanzi avuga ko mu ntangiriro z'uyu mwaka ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo 'kugira ngo nyikorere amajwi n'amashusho mu rwego rwo kwereka abana bakiri bato kumenya aho urugamba rwatangiriye'.

Akomeza ati "Bakamenya n'amateka y'ibigwi by'abana bato batari gito, batanze ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rwongere kugira ijambo."

Muri iyi ndirimbo, Senderi agaragazamo ibice bitandukanye bigaragaza amateka yo kubohora Igihugu.

Agaragaza muri macye uduce turimo: Kagitumba, Matimba, Nyagatare, Gikoba, Gishuro, Karama, Ngarama, Rebero, CND, Mont Kigali, mu Birunga, n'ahandi hagaragaza urugamba rwo kubohora u Rwanda, bagahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 30 yo Kwibohora. Uyu muhanzi asaba abakiri bato gukomera ku muco w'ubutwari, no gusura ahagaragaza amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA SENDERI HIT NSHYA 


Senderi Hit yasabye urubyiruko kuzirikana ibyo Inkotanyi zakoze kandi rugaharanira kuzirikana ibyagezweho

Senderi yikije ku rugendo Inkotanyi zanyuzemo mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138538/senderi-yakoze-indirimbo-yerekana-urugendo-rwo-kubohora-igihugu-ayitura-abakiri-bato-video-138538.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)