Clapton Kibonke yabazwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugisha Emmanuel wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Clapton Kibonke, Gatogo n'ayandi yabazwe nyuma y'iminsi ari mu Bitaro.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kibonke yagize ati "kubagwa byagenze neza. Imana irakiza."

Uyu mugabo akaba yari amaze iminsi arembeye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwaye indwara y'ubuhumekero.

Kibonke akaba yamaze kubagwa ndetse bikaba byagenze neza, nubwo akiri mu bitaro yizeye gukira vuba agakomeza akazi ke ka filime.

Kibonke usanzwe ari n'umunyarwenya, yamenyekanye muri filime zitandukanye nka 'Seburikoko' ari na yo akinamo yitwa Kibonke, filime ye bwite y'uruhererekane yitwa 'Umuturanyi' akinamo yitwa Gatogo.

Clapton Kibonke yabazwe



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/clapton-kibonke-yabazwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)