Sahabo Hakim akomeje gukora amateka, Bizimana Djihad atangira neza - Uko abakinnyi b'abanyarwanda bitwaye mu mpera z'icyumweru gishize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru zagendekeye neza bamwe mu banyarwanda bakina hanze yarwo, ni mu gihe abandi amanota 3 yabuze nka Hakim Sahabo ku myaka 18 yazamuwe mu ikipe nkuru ya Standard de Liège ariko umukino we wa mbere muri shampiyona arawutsindwa.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b'abanyarwanda bitwaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Manishimwe Djabel - USM Khenchela

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki ya 19 Mutarama 2024, USM Khenchela ya Manishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Algeria yanganyije na NC Magra 1-1, ni umukino Djabel yari ku ntebe y'abasimbura. Nyuma y'umunsi wa 14 iyi kipe ni iya 3 n'amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n'amanota 33.

Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge - Gor Mahia

Gor Mahia ya Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge muri Kenya, yakomeje gushimangira umwanya wa mbere n'amanota 43 nyuma y'uko ku Gatandatu tariki ya 20 Mutarama yatsinze Tusker FC 1-0. Papy na Emery babanje ku ntebe y'abasimbura.

Ntwari Fiacre - TS Galaxy

Ntwari Fiacre ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024 yabanje ku ntebe y'abasimbura mu mukino wa gicuti ikipe ye ya TS Galaxy yanyagiyemo Chornomorets Odessa 4-0.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo ntabwo yagize intangiriro nziza mu ikipe ya Standard Liege nkuru.

Sahabo wakiniraga abato b'iyi kipe, yazamuwe mu ikipe nkuru ndetse ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize abanza mu kibuga ndetse akina iminota 90 mu mukino batsinzwemo na Kortrijk 1-0.

Nyuma y'umunsi wa 21 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n'amanota 23, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 51.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w'umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 baraye bifashishijwe n'ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w'icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye itsinzemo STVV 2-1. Iyi kipe iyoboye urutonde n'amanota 51 nyuma y'umunsi wa 21.

Emeran Noam - Groningen FC

Uyu munsi Groningen ya Emeran Noam irakina na Ajac II muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Buholandi. Ntabwo umukino iyi kipe iheruka gutsindamo Excelsior 2-0 yawukinnye yari ku ntebe y'abasimbura. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n'amanota 32 ku rutonde ruyobowe na Willem II na 49.

Bizimana Djihad - Kryvbas FC

Djihad na Kryvbas FC batangiye neza imikino yo kwishyura ya shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Ukraine batsinda Piast Gliwice 2-0. Bakomeje kuyobora shampiyona n'amanota 34.

Hakim Sahabo yakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona mu ikipe nkuru
Djihad n'ikipe ye batangiye imikino yo kwishyura ya shampiyona batsinda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sahabo-hakim-akomeje-gukora-amateka-bizimana-djihad-atangira-neza-uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bitwaye-mu-mpera-z-icyumweru-gishize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)