Imbamutima za Michael watunguwe na Miss Naomi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Michael yagize ati'Niyumvise nk'umunyamugisha kwizihizanya isabukuru yanjye  n'abantu nubaha kandi b'igikundiro.'

Akomeza agira ati'Ndashaka kubashimira mwese kuba mwaraje byihariye Miss Naomie wabiteguye. Abanyifurije isabukuru mwese ndabashimiye ni ibyo kwishimira.'

Uwavuga ko ibirori bya Michael Tesfay byihariye impera z'icyumweru gishize ntiyaba abeshye kuko ku wa 20 Mutarama 2024 ari bwo uyu musore yizihizaga isabukuru y'amavuko.

Miss Naomie bitegura kurushinga yamuhundagaje imitoma myinshi amubwira ko ari umugisha kandi amukunda cyane undi na we aramushimira.

Mu busanzwe Michael Tesfay akaba yaravukiye Toronto muri Canada ku babyeyi b'abanya-Canada ari naho yigiye amasomo ya Kaminuza y'icyiciro cya Kabiri.

Mu gihe yasoreje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Scotland kuri ubu akaba afite imishinga inyuranye agenda akoraho byumwihariko ifitanye isano n'ubuzima.

Michael Tesfay yagaragaje ibyishimo bikomeye yatewe n'ibirori yateguriwe n'umukunzi weAbavandimwe ba Miss Naomie, Brenda na Pamella bitabiye ibirori by'isabukuru ya MichaelGato yari yateguriwe ibi birori byasusurukijwe n'umuziki mwiza wa ucuranzwe na Saxophone Michael yashimiye buri umwe wagize uruhare mu birori by'isabukuru ye 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138871/imbamutima-za-michael-watunguwe-na-miss-naomie-amafoto-138871.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)