Rwanda : Nyuma y'icyumweru kimwe umuntu wa kabiri yishwe n'impanuka n'urukuta rwaguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka y'urukuta rw'inzu yariho yubakwa, yabereye mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko uru rukuta rwagwiriye abantu bane bari mu bikorwa byo kubaka ahagiye kujya sitasiyo y'ibikomoka kuri Peteroli.

Ubwo iyi mpanuka yari imaze kuba, abaturage benshi bahuruye baza gutabara, aho bageragezaga gukura amatafari n'ibitaka byari byagwiriye abantu.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y'icyumweru kimwe, mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo habereye indi nkayo y'umukingo wagwiriye nabwo abantu bane, umwe akahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ku wa Mbere w'icyumweru gishize tariki 08 Mutarama 2024.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rwanda-Nyuma-y-icyumweru-kimwe-umuntu-wa-kabiri-yishwe-n-impanuka-n-urukuta-rwaguye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)