Babiri turabafite turi kubakoraho iperereza- Umuvugizi wa RDF yasobanuye iby'abasirikare ba FARDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rya RDF ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko abo basirikare batatu binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

RDF yavuze kandi ko baje bafite imbunda yo mu bwoko AK-47 ndetse n'amasasu 105, ndetse umwe muri bo akagerageza kurasa abasirikare b'u Rwanda, na bo bagahita bamusubiza, akahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yagize ati 'Babiri muri bo bafashwe n'abasirikare bacu, ariko umwe muri bo yagerageje kurasa tuza kumurasa, ariko abandi babiri turabafite.'

Yavuze ko abafashwe bari kubazwa ibibazo mu rwego rw'iperereza. Ati 'Ibya ngombwa ni uko twafashe abo basirikare, kandi turimo kubakoraho iperereza, ibindi turaza kubibagezaho.'

Brig Gen Ronald Rwivanga yaboneyeho gusaba abantu kudaha agaciro andi makuru akomeje kuvugwa ku by'aba basirikare, kuko ubuyobozi bwa RDF buza gutanga ibirambuye kuri bo nyuma y'iperereza riri gukorwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Babiri-turabafite-turi-kubakoraho-iperereza-Umuvugizi-wa-RDF-yasobanuye-iby-abasirikare-ba-FARDC

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)