RDF yemeje ko abasirikare 3 ba FARDC binjiye mu Rwanda umwe akicwa arashwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byemejwe n'Ingabo z'u Rwanda RDF mu itangazo zashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Iri tangazo rivuga ko abo basirikare batatu binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku isaha ya saa saba n'iminota icumi z'ijoro.

Iri tangazo rya RDF rigira riti 'Abasirikare babiri ari bo Sgt Asman Mupenda Termite w'umyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w'imyaka 28, batawe muri yombi n'uburinzi bwa RDF, bufatanyije n'irondo.'

RDF kandi yavuze ko aba basirikare bari bitwaje imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47 ndetse na magazine enye zarimo amasasu 105.

Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda buvuga ko undi musirikare umwe, we yishwe arashwe ubwo na we yarasaga mu bari bacunze umutekano.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/RDF-yemeje-ko-abasirikare-3-ba-FARDC-binjiye-mu-Rwanda-umwe-akicwa-arashwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)