Roberto yambitse impeta yurukundo Salom bas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, ubwo uyu musore yahurizaga hamwe inshuti ze n'abavandimwe mu birori byabereye mu Busanza maze yambika impeta y'urukundo uyu mukobwa batangiye kuririmbana mu 2019.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Salome yavuze ko batangiye itsinda nk'abantu babiri bagamije gukora umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana, ariko ko uko imyaka yagiye yicuma, ubushuti bwabo bwaragutse kugeza ubwo mu 2022 bisanze mu rukundo.

Uyu mukobwa yavuze ko yagiye abona ibimenyetso byashimangiraga ko uyu musore yamukunze, ariko ko hari n'abafana babo babafataga nk'abavandimwe bitewe n'ibihe by'umuziki n'ubuzima busanzwe bagiye banyuramo.

Yavuze ati 'Twatangiye gukundana mu mwaka wa 2022, ariko ibijyanye no gukora nk'itsinda twatangiye kuririmbana mu mwaka wa 2019.'

Akomeza ati 'Nari nsanzwe mbizi (ko ankunda). Ariko yatinze kubivuga, navuga ko twese twari tubizi ko dukundana, icyaburaga kwari ugutera intambwe.'

Salome asobanura ko ingingo y'urukundo yihariye, kuko batangiye biyumva nk'abavandimwe, kugeza ubwo ubushuti bwabo bwarandaranze havamo urukundo.

Ku wa 5 Ugushyingo 2023, aba bombi bamuritse Album y'abo ya mbere bise 'Icyaha' iriho indirimbo zakunzwe nka 'Umwungeri mwiza', 'Dufite Imana', 'Byinira Imana', 'Ivu rihoze'. 'Rukundo', 'Ihorere', 'Umwiza ubaruta', 'Murengezi', 'Icyaha' yitiriwe iyi album n'izindi.

Iyi album bayise 'Icyaha' kubera ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugamije guhindura abantu babaganisha ku Mana.

Muri iyi ndirimbo bibutsa ibikubiye mu Ijambo ry'Imana benshi badaha umwanya bitewe n'imihibibikano ya buri munsi. Banibutsa gusobanukirwa ingaruka z'icyaha, hagamijwe kukireka no kuzinukwa igisa nka cyo.

Roberto na Salomé ni itsinda rimaze gushinga imizi mu muziki wiganjemo uw'indirimbo zisingiza Imana ndetse n'izivuga ku buzima bw'abantu muri rusange.

Iri tsinda ryavutse mu 2020 ku gitekerezo cyo kwagura muzika ya Kiliziya Gatolika, ndetse no kwamamza ivanjiri binyujijwe mu kuririmba.

Salome&Roberto bigeze kubwira InyaRwanda ko 'Imyaka yose ishize dukorana twageze kuri byinshi bitandukanye, birimo nko kuba indirimbo zacu hari abo zifasha kugarura icyizere cy'ubuzima, zikabarinda kwiheba kandi zikanabafasha gusenga, ndetse na nyuma yo kwitegereza ukuntu icyorezo cya Covid-19 cyari cyarateye abantu ubwoba ariko ubu kikaba kimaze gucogora.' 

Roberto yambitse impeta Salome nyuma y'igihe benshi bazi ko ari abavandimwe bahuriye ku gukora umuziki 

Salome avuga ko yakozwe ku mutima no kwambikwa impeta n'umusore banyuranye muri byinshi 

Salome yavuze ko batangiye gukundana mu 2022 nyuma y'igihe cyari gishize batangiye urugendo rw'umuziki 

Inshuti z'aba bombi zabashyigikiye ku ntambwe nshya bateye mu rugendo rwabo rw'umuziki


Kuva muri 2019, aba bombi bari mu muziki w'indirimbo zihimbaza 

Roberto na Salome basanzwe ari abanyamuziki bakorera muri Kiliziya Gatolika Â Ã‚ Ã‚ 





KANDA HANO UREBE UBWO ROBERTO YAMBIKAGA IMPETA SALOME

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NDI UMUKRISTU'

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'YEZU WANDOKOYE'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138813/roberto-yambitse-impeta-yurukundo-salome-basanzwe-baririmbana-amafoto-138813.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)