Irebere abakobwa APR igiye guserukana muri shampiyona, umutoza Kamasa ahiga ibikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mukuru w'ikipe ya APR y'abagore ya volley ball, Peter Kamasa, yatangaje ko ikipe ye yiteguye kandi ko imeze neza muri shampiyona y'uyu mwaka 2024 itangira uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2024.

APR yarangije ku mwanya wa kabiri inyuma ya Rwanda Revenue Authority Volleyball Club y'abagore muri shampiyona ishize.

Ubu APR WVC yakajije umurego mu myiteguro yo guhatana ikegukana shampiyona y'uyu mwaka.

"Twiteguye neza kandi nishimiye cyane abakinnyi ndetse n'akazi k'ikipe mfite ubu." Peter Kamasa

APR WVC iratangira shampiyona Ku wa Gatandatu, 12h00' ikina na Ruhango Volleyball Club mu gihe umukino wa kabiri uzakinwa ejo ku Cyumweru ihangana na East Africa University of Rwanda, imikino yombi izakinirwa muri Gymnasium UR.

Agaruka kuri iyi mikino Kamasa yagize ati 'Twiteguye igihembwe gishya. Dufite ibihagije mu.byumweru bike bishize. Abakinnyi bameze neza kandi bazamutse muri shampiyona nshya.'

Agiye gutangirana shampiyona amaraso mashya nka Ernestine Akimanizanye (setter wavuye muri RRA), Claire Nishimwe (opposite wavuye na we muri RRA) hamwe na Diane Mpuhwezimana wavuye muri St Aloys.

Kamasa yiteguye gukora amateka agatwara igikombe cye cya mbere nk'umutoza mukuru nyuma yo gutwara igikombe hamwe na RRA na REG nk'umutoza wungirije.

Kamasa yatangiye gutoza mu 2017 ubwo yari atangiye gutoza amakipe y'ibigo nka APR y'abagabo RRA WVC, REG VC muri 2019, RwandaAir, Kirehe VC na ESSA Nyarugunga.

Kamasa kandi yanakinnye uyu mukino wa Volley nko muri Gahini Secondary School, Group Scolaire de Butare, Umubano Blue Tigers, Universite Libre de Kigali (ULK), na Rukinzo yo mu Burundi.

Abakinnyi APR WVC izakoresha muri shampiyona
Abakinnyi n'abatoza ba APR WVC
Itsinda ry'abatoza ba APR WVC
Uhereye ibumoso, umutoz mukuru Peter Kamasa, Team Manager Adeline Mukasine, umuganga Gisele Uwimana, umutoza wungirije Yvette Cyuzuzo n'umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, Richard Rwamahungu
Marie Divine Nyirahabimana (ibumoso), Yvonne Bayija(hagati) na Claire Nishimwe (iburyo)
Flavia Dusabe (ubanza ibumoso), Albertine Uwiringiyimana (hagati), Esperance Mushimiyimana (iburyo)na Donatha Musabyemariya (uryamye)
Valentine Munezero mu mugongo wa Benitha Mukandayisenga (bari ibumoso) Penelope Musabyimana mu mugongo wa Seraphine Mukantambara Baby (bari iburyo)
Judith Kabatesi ukina nka Libero
Munezero Valentine



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irebere-abakobwa-apr-igiye-guserukana-muri-shampiyona-umutoza-kamasa-ahiga-ibikomeye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)