Gakenke : Umunyeshuri umwe yaburiye ubuzima mu nkongi y'umuriro yibasiye ishuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 ahanga saa cyenda, ubwo inkongi yibasiraga iri shuri bikekwa ko yatewe n'ibibazo by'insinga z'amashanyarazi.

Aya makuru yemejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenge, Mukandayisenga Vestine ; watangaje ko uwahitanywe n'iyi nkongi, ari umunyeshuri wagezweho bwa mbere n'uyu muriro.

Yagize ati 'Byabaye saa cyenda z'ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga.'

Uyu muyobozi yavuze kandi ko uwari uturanye n'uyu munyeshuri witabye Imana, na we yahise agira ikibazo cy'ihungabana, na we akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Yaboneyeho kwihanganisha ababyeyi ba nyakwigendera, abanyeshuri biganaga ndetse n'abanyeshuri bo muri iki kigo cyabereyemo iri sanganya.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Gakenke-Umunyeshuri-umwe-yaburiye-ubuzima-mu-nkongi-y-umuriro-yibasiye-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)