Rayon Sports nyuma yo kubona Umutoza Mohamed Wade ashobora kuzabageza kure bakamwishyura akayabo bakoze igikorwa gishobora koroshya ibintu byihuse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports nyuma yo kubona Umutoza Mohamed Wade ashobora kuzabageza kure bakamwishyura akayabo bakoze igikorwa gishobora koroshya ibintu byihuse

Ku wa gatanu ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino n'ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1, abakunzi ndetse n'ubuyobozi bwa Rayon Sports butaha bubabaye cyane ndetse bihita bitangira kuvugwa ko Umutoza yirukanwe.

Nyuma yaho ubuyobozi bwakoze inama yo kwiga kuri Mohamed Wade bivugwa ko atarimo no kumvikana n'abakinnyi bakomeye ba Rayon Sports ndetse inama ifatwamo n'umumwanzuro wo gutandukana n'uyu mutoza.

Amakuru YEGOB ywamenya ni uko kuri uyu wa mbere ubuyobozi bwa Rayon Sports burakorana inama na Mohamed Wade bamumenyesheko bagomba gutandukana ndetse ahubwo baganire ku kuba batandukana mu buryo bw'ubwumvikane hagati y'impande zombi.

Ikipe ya Rayon Sports yaraye isubukuye imyitozo yitegura umukino w'igikombe cy'amahoro bazakinamo n'ikipe ya Interforce ubanza ugomba kuba kuri uyu wa kabiri.

 



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-nyuma-yo-kubona-umutoza-mohamed-wade-ashobora-kuzabageza-kure-bakamwishyura-akayabo-bakoze-igikorwa-gishobora-koroshya-ibintu-byihuse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)