Kate Bashabe yarabyaye bigirwa ibanga? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b'ibimero bikurura benshi bityo bikaba imbarutso yo kwibaza ku buzima bwite bw'uyu mwari umaze kuba umugwizatunga.


Mu mwaka wa 2023 hakwirakwiye inkuru y'uko Kate Bashabe yaba yaribarutse imfura ye ariko akabigira ubwiru.


Ibi byavuzwe nyuma y'uko yerekanye inzu y'akataraboneka yujuje. Inzu yavugishije benshi bitewe n'ubwiza ifite.


Mu 'Amakuru' ya Radiyo Rwanda, ubwo yabazwaga niba koko yaribarutse imfura ye n'umugabo utaratangajwe.


Ikibazo cyagiraga kiti "Hari n'amakuru avuga uko ushobora kuba warabyaye?".


Kate Bashabe yasubije agira ati "Oya nta mwana mfite, ntago ndabyara, nimbyara nzabibabwira".


Kate Bashabe kandi yavuze ko iki ari igihe cyo kudaha agaciro ibihuha n'amakuru badahagazeho cyangwa se bivaniye kuri nyirubwite.




Kate Bashabe yahakanye amakuru avuga ko yabyaye



Ikimero cya Kate Bashabe kivugisha benshi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138564/kate-bashabe-yarabyaye-bigirwa-ibanga-138564.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)