Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru dushoje nibwo mu Rwanda hakinwaga umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League, mu mikino yakinwe, Rayon Sports na Police ntabwo zitwaye neza kuko zose zaratsinzwe.

Kuwa Gatanu, nibwo kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Gasogi United ihatakariza itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.

Ni ibitego bibiri byose bya Gasogi United byatsinzwe na Kabanda Serge, ku ruhande rwa Rayon Sports yo yatsindiwe na Héritier Nzinga Luvumbu.

Kuwa Gatandatu, ikipe ya Mukura VS yo yatsinze Amagaju ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino wabere kuri Sitade y'Akarere ka Huye.

I Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Gorilla FC yahatsindiye ikipe ya Etincelles FC ibitego bibiri kuri kimwe.

I Musanze, Etoile de l'Est yo mu karere ka Ngoma yakuye inota rimwe ku ikipe ya Musanze FC nyuma yaho banganyije ubusa ku busa.

Ni nako ku ikipe ya Bugesera FC yanganyaga n'ikipe ya AS Kigali ubusa ku busa, ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera.

Kuri ki cyumweru, ikipe ya Police FC yari yasuye ikipe ya Sunrise FC ihatsindirwa ibitego bibiri ku kimwe.

Ku ruhande rwa Sunrise FC, ni ibitego byatsinzwe na Brian Ssali ndetse na Munyagihugu Patrick naho ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri.

Ikipe ya Muhazi United yari yakiriye ikipe ya Kiyovu SC umukino ubera mur karere ka Ngoma, amakipe yombi akaba yarasoje anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Undi mukino w'umunsi wa 16 wagombaga kuba wari buhuze ikipe ya APR FC na Marines FC , uyu mukino ntabwo wakinwe kuko ikipe y'ingabo z'igihugu aribwo yageze i Kigali avuye muri Zanzibar mu mikino ya Mapimduzi.

Kugeza ubu APR FC irayoboye n'amanota 33, Police FC ku mwanya wa kabiri n'amanota 31, ikipe ya As Kigali iri ku mwanya wa 15 n'amanota 15 naho Etoile de l'Est iri ku mwanya wanyuma n'amanota 11.

The post Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-na-police-fc-mu-makipe-atarahiriwe-numunsi-wa-16-wa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-na-police-fc-mu-makipe-atarahiriwe-numunsi-wa-16-wa-shampiyona-yu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)