AMAFOTO: Umukinnyi w'ikipe y'igihugu yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Volleyball na REG VC, Muvara Ronald yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we, Umuhoza Mariam bamaze igihe bakundana.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024 aho Muvara yasabye Mariam kuzamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.

Aba bombi bagiye gutangira urugendo rushya nyuma y'uko guhera 2013 kugeza 2017 biganaga Rusumo High School. Ni ikigo kiri mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

Muvara Ronald na Umuhoza Mariam bamenyanye hagati y'umwaka wa 2013 na 2017 ubwo aba bombi biganaga ku kigo cy'amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

Muvara w'imyaka 28 yakiniye APR VC kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya muri Gisagara VC ayikinira kugeza 2022 ari nabwo yajyaga muri REG VC akinira kugeza uyu munsi.

Ronald yambitse Mariam impeta ya fiançailles
Baziranye kuva kera



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-umukinnyi-w-ikipe-y-igihugu-yambitse-impeta-umukunzi-we

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)