Imikino ya shampiyona irimo uwa APR FC na Rayon Sports yasubitswe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ya shampiyona irimo uwa APR FC na Rayon Sports yasubitswe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo ishyirahanwe ry'umupira w'amaguru ryatangaje ko imikino 8 y'umunsi wa 18 isubitswe kubera igikombe cy'Intwari.

Amakipe yamenyeshejwe ko atazakina harimo APR FC, Rayon Sports, Musanze FC, Police FC, Amagaju FC, Mukura VS, Etoile De L'est, Sunrise FC.

Impamvu iyi mikino yasunitswe ni uko amakipe azakina igikombe cy'intwari ni amakipe 4 ayoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu arimo APR FC, Rayon Sports, Police FC na Musanze FC.

Iki gikombe cy'intwari giteganyijwe kuba tariki 28/01/2024 cyigasozwa ku munsi nyirizina wa tariki 1/02/2024, ubwo bivuze ko bizaba muri iyi wikendi.

 



Source : https://yegob.rw/imikino-ya-shampiyona-irimo-uwa-apr-fc-na-rayon-sports-yasubitswe/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)