Kwa Bugesera imikino yaruse amanota naho AS K... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Mutarama 2024 saa cyenda ni bwo imikino yo ku munsi wa 17 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere yakomeje gukinwa. 

Kuri sitade y'akarere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yari yahakiriye Musanze FC. 

Umukino warangiye Bugesera itsinzwe ibitego 2-1 bituma ikomeza kujya ahantu habi kuko kuri ubu iri ku mwanya wa 15 n'amanota 16 mu mikino 17 imaze gukina.

Ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Kokoete ku munota wa 9 ndetse na Solomon Adeyinka ku munota wa 82 naho Dushimimana Olivier aza atsinda 1 cya Bugesera FC ku munota wa nyuma.

Undi mukino wakinwaga, kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya AS Kigali yazukiye kuri Kiyovu Sports iyikubita igitego 1-0 cyatsinzwe na Iyabivuze Osee ku munota wa 39. Kuri ubu AS Kigali yahise iva ku mwanya ubanziriza uwa nyuma yari iriho iba ifashe uwa 13 n'amanota 19.

Kuri sitade y'Akarere ka Ngoma ikipe ya Etoile de l'Est nayo yari yakiriye Sunrise FC birangira banganyije ibitego 2-2. 

Ku ruhande rwa Sunrise FC, byatsinzwe na Yafess Mubilu ku munota wa 6 ndetse na Nzabonimana Prosper ku wa 90 naho ku ruhande rwa Etoile de l'Est byatsinzwe na Gabriel Godspowe ku munota wa 12 na Sadick Sulley kuwa 77.

Imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 17 izakomeza gukinwa ejo ku cyumweru aho ikipe ya Muhazi United izakina na Gasogi United, Marine FC ikine na Mukura VS naho Police FC ikine na APR FC.


Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga


Iyabivuze Osee yishimira igitego yatsinze 





AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0



Umutoza mushya wa Rayon Sports, Julien Mette yari yagiye kureba umukino wa AS Kigali na Kiyovu Sports 


Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis 'General' nawe yari ari kuri uyu mukino 


Perezida w'icyubahiro wa AS Kigali, Shema Fabrice (iburyo) yicaranye na Mudaherenwa  Hadji Yussuf bareba umukino 





Amafoto: Ngabo Serge - InyaRwanda




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138840/kwa-bugesera-imikino-yaruse-amanota-naho-as-kigali-itorera-agatege-kuri-kiyovu-sports-amaf-138840.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)