Perezida wa Gorilla FC Hadji yatangaje umubare w'ibitego agomba gutsinda Rayon Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni njyewe ukeneye impyiko kurusha Rayon Sports! Perezida wa Gorilla FC Hadji yatangaje umubare w'ibitego agomba gutsinda Rayon Sports nkuko bamaze iminsi babikora

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu irakina n'ikipe ya Gorilla FC, mukino uratangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubere kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wakaniwe cyane n'ikipe ya Gorilla FC bijyanye nibyo Perezida wayo Hadji Mudaheranwa yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yahamagarwaga na Radio One ya KNC.

Mu magambo uyu muyobozi yatangaje, yavuze ko amanota 3 ari Gorilla FC iyakeneye cyane kuruta Rayon Sports ndetse anavuga ko kuba yaravuye mu ikipe ya Rayon Sports ntabwo bituma uko bazajya bahura azajya ayiha amanota uko yishakiye ahubwo iyo wagiye mu rugo rwawe ibyo mu muryango uvukamo ubishyira ku ruhande ugakunda ibyawe.

KNC yaje kubaza Hadji ati ' Ese ko hari igihe papa wawe ashobora kugira ikibazo cy'impyiko ukaba wayimuha ntabwo wowe ariko bimeze?'

Hadji yamusubije amubwira ko hari igihe ari wowe uba ufite icyo kibazo cy'impyiko kuko kugeza ubu ni njyewe ukeneye impyiko kurusha Rayon Sports.

Mudaheranwa Hadji yaje guhita atangaza ko abakinnyi bose bakomeye ba Gorilla FC bahari Kandi bameze neza kuruta iminsi ishize ahubwo ahita avuga ko bagomba gutsinda Rayon Sports Kandi ibitego bitari munsi ya 2 nkuko ngo bamaze iminsi babikora.

Umukino uheruka ikipe ya Gorilla FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu gikombe cy'amahoro naho ikipe ya Rayon Sports yo yatsinze ikipe ya Interforce FC ibitego 4-0, bivuze ko uyu mukino uraba ukomeye.

 



Source : https://yegob.rw/perezida-wa-gorilla-fc-hadji-yatangaje-umubare-wibitego-agomba-gutsinda-rayon-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)