Imitoma iraca ibintu kwa Bushali n'umugore we... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bushali uherutse  guhura na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wanamwemereye ubufasha muri gahunda arimo yo gutegura kumurika umuzingo [Album] yise 'Full Moon'.

Yongeye gutigisa imbuga  nkoranyambaga asangiza abamukurikira ibihe byiza yagiranye n'umugore we Pontensiano, mu butumwa bw'amafoto yaherekesheje amagambo y'ubwenge asobanura ko umugabo ufite umugore umwumva abayuzuye.

Ibintu abakundana n'abafite ingo cyane ab'igitsina gabo bagakwiye kumviraho nk'ibanga rikomeye bibiwe na mugenzi wabo wamaze kurushinga cyangwa uri mu rukundo.

Mu magambo ye Bushali yagize ati'Umugabo abayuzuye igihe afite umugore umwumva.'

Ni amagambo yakiriwe n'abakunzi b'uyu muraperi ariko byumwihariko akora ku mutima wa Pontensiano wagize ati'Ndagukunda kurusha ikindi cyose mugabo wanjye.' Bushali na we ahita yongera kumuhamiriza ko amukunda cyane.

Aba bombi baherukaga kugarukwaho cyane mu bihe bitari ibya kure ku wa 06 Mutarama 2024, ubwo bitabiraga bombi ubukwe bwa Uwase Muyango wabaye Miss Photogenic 2019 na Kimenyi Yves umunyezamu wanyuze mu makipe menshi kandi ujya witabazwa no mu ikipe y'igihugu, Amavubi.

Bushali yatangaje ko umugabo wese abayuzuye igihe afite umugore umwumvaUmugore wa Bushali yamuhamirije ko amukunda kurusha ikindi icyari cyose ku IsiBushali n'umugore we baherukaga guserukana mu birori by'ubukwe bwa Muyango na Kimenyi bwitabiwe n'ibyamamare bitandukanyeBushali aritegura kumurikira abakunzi be umuzingo yitiriye imbuto y'umwana Imana yabahaye we na PontensianoBushali akomeza kugaragaza ko yihebeye Pontensiano kandi ko umuryango uza imbere  ya byose mu buzima



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138766/imitoma-kwa-bushali-numugore-we-iraca-ibintu-amafoto-138766.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)