Umukino murawuzi igisigaye ni ugutsinda - Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri yibutsa ikipe y'igihugu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza mbere yo gukina DR Congo, yibukije abakinnyi b'ikipe y'igihugu ko bagomba gushaka intsinzi kuko umukino wo bawuzi.

Ni mbere y'umukino wa kabiri w'igikombe cy'Afurika cya Handball kirimo kubera mu Misiri kuva tariki ya 17 Mutarama 2024 aho u Rwanda rugiye gukina na DR Congo.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, Dan Munyuza akaba yasuye ikipe y'igihugu mbere y'uyu mukino abibutsa ko kuba baravuye mu Rwanda ari uko umukino bawuzi, igisigaye ari ugushaka intsinzi.

Ati "ibyo kuza mu marushanwa byo mwaraje kandi umukino murawuzi, igisigaye ni ugutsinda kandi dushyigikiye ko mutsinda."

Yakomeje kandi abibutsa ko bagomba kumenya ko abanyarwanda aho bari hose babashyigikiye.

Ati "iyo ikipe y'igihugu yaserukiye igihugu abanyarwanda bari hanze y'igihugu, yaba abari mu gihugu baba babashyigikiye kandi babifuriza gutsinda, baba babari inyuma."

Dan Munyuza yababwiye ko umukino batsinzwemo na Cape Verde yawurebye abasaba gukosora amakosa bawukozemo.

Yanabijeje ko n'indi mikino bazakina azayireba kandi hari n'abanyarwanda baba Cairo bazaza kubashyigikira.

U Rwanda rugiye gukina umukino wa 2 mu itsinda A na DR Congo, ni mu gihe ruzasoza ku Cyumweru rukina Zambia.

Ambasaderi CG Dan Munyuza asuhuza abakinnyi
Perezida wa FERWAHAND, Alfred na Ambasaderi Dan Munyuza
Bafashe ifoto y'urwibutso
CG Dan Munyuza yasabye ikipe y'igihugu gutsinda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-murawuzi-igisigaye-ni-ugutsinda-ambasaderi-w-u-rwanda-mu-misiri-yibutsa-ikipe-y-igihugu-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)