Umuhanzikazi wo muri Uganda, Rema Namakula, yahishuye ko yakorewe ihohoterwa nyuma yo gukorwaho ku gutsina n'umufana mu buryo budakwiye ubwo yari ari ku rubyiniro nyuma akamutera indangururamajwi [mikoro].
Uyu wakoranye indirimbo 'This is Love' na The Ben yabitangaje nyuma y'ibiherutse kuba ku muhanzikazi Tracy Melon, wavuye ku rubyiniro igitaraganya mu mpera z'icyumweru gishize mu mujyi wa Mbarara, nyuma y'uko umwe mu bafana amukozeho.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muhanzikazi agize ihungabana, agahitamo guhagarika igitaramo igitaraganya.
Avuga kuri iki kibazo, Rema yavuze ko imyitwarire nk'iyo idakwiye na gato, anasaba abafana kubaha abahanzi.
Yagize ati 'N'ubwo ku rubyiniro dusabana n'abafana tukaganira, ntibivuze ko turi ibikinisho byabo. Ndi umubyeyi, ndi umukobwa w'umuntu, tugomba guhabwa icyubahiro.'
Rema yanavuze ko na we yigeze guhura n'iki kibazo mu gitaramo yakoreye hanze y'umujyi, aho umufana yamukozeho mu gice cy'ibanga.
Nubwo icyo gihe bitigeze bijya mu itangazamakuru, yavuze ko byamubabaje cyane, ndetse byamuhatiye kwitabara akava ku rubyiniro gusa akabanza gutera indangururamajwi umufana wari ubikoze.
Ati 'Nafashe mikoro nyitera uwo muntu, imukubita inyuma ku mutwe. Ibyo bice ni byo byica, byari bikomeye hanyuma mpita ngenda.'
Uyu muhanzikazi yahise atanga ubutumwa bukomeye asaba abantu bose kubaha imbibi z'abandi, cyane cyane ku bagore. Yashimangiye ko gukoraho umuntu utabimusabye ari ihohoterwa ridakwiye kwihanganirwa.
Source : http://isimbi.rw/rema-namakula-yateye-mikoro-uwamukoreye-ku-gitsina-ari-ku-rubyiniro.html