Rayon yari ikwiye kugira abungiriza babiri b'abanyarwanda? Ni inde wari gukora izi nshingano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo guha akazi Haringingo Francis nk'umutoza mukuru, Rayon Sports yanazanye Dusange Sacha nk'umutoza wa mbere wungirije, Lomami Marcel aba uwa kabiri.

Ababirebera kure, babona ko ari inzira nziza yo gusohora Lomami Marcel muri Gikundiro, mu gihe hari abemeza ko ari we wakabaye yungirije Haringingo Francis.

Uyu mutoza umwe mu bamaze kugaruka muri iyi kipe inshuro zitandukanye, mu Kuboza 2025 ni bwo Rayon Sports yamuzanye nk'umwungiriza wa Bruno Ferry.

Ubwo Rayon Sports yazanaga Haringingo Francis imaze gutandukana na Bruno Ferry, benshi bari bazi ko Lomami Marcel ari we uzungiriza ariko ahita agirwa umwungiriza wa kabiri kuko bamuzaniyeho Dusange Sacha uheruka gutandukana na Gasogi United.

Amakuru avuga ko uko azitwara muri aya mezi abiri ari kumwe n'umutoza Haringingo Francis ari byo bizagena niba bazakomezanya umwaka utaha, gusa amahirwe menshi ni uko batazakomezanya kuko iyi kipe ntiyibona ifite abungiriza babiri by'umwihariko ari n'abanyarwanda bombi.

Lomami Marcel bamwe bahamya ko yakabaye ari we mwungiriza, Sacha atakabaye yaraje, amasezerano ye azarangirana n'uyu mwaka w'imikino wa 2025-26.

Ababivuga babishingira ku kuba amaze igihe muri iyi kipe ayizi, azi icyo bisaba gutwara igikombe kuko yagitwaye ari kumwe na Masudi Djuma 2016-17.

Sacha na we ni umutoza mwiza gusa abamuzi bakubwira ko ari umuntu udakunda kwiteranya, ugendera mu mujyo w'mutoza mukuru, udashobora kuba yamuha igitekerezo gihabanye n'ibyo yifuza ngo bakiganireho, muri make ni umuntu woroshya ubuzima. Ikindi ngo hari ukuntu yaba afitanye umubano n'umwe mu bayobozi ba Rayon Sports.

Lomami Marcel ubwo yazaga muri Rayon Sports yasanze Haruna Ferouz ari we mwungiriza wa mbere ariko ahita ahinduka uwa kabiri, byaje kurangira batandukanye, ibi na we nibyo bishobora kumubaho.

Sacha ni we mutoza wungirije wa mbere wa Rayon Sports
Lomami Marcel mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Haringingo Francis ni umutoza mukuru wa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/rayon-yari-ikwiye-kugira-abungiriza-babiri-b-abanyarwanda-ni-inde-wari-gukora.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)