Perezida Kagame yavuze impamvu ibihugu byo mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru taliki 14 Mutarama 2024 muri Convention center mu masengesho yo gusabira no gusengera igihugu aba buri mwaka.

Aya masengesho azwi nka 'National Prayer Breakfast' ategurwa n'umuryango Rwanda Leaders Fellowship akaba yitabirwa n'Abayobozi batandukanye mu nzego za leta, abanyamadini, abikorera n'abandi.

Perezida wa Repubilika y'u Rwanda wari wayitabiriye mu ijambo rye yavuze ko abantu ari bamwe bareshya ndetse ko Abanyarwanda bonyine aribo bahitamo aho bageza u Rwanda.

Ati "Abantu ni bamwe barareshya imbere y'Imana ntabwo basumbana kandi ugomba kubyemera ukabiheraho bikanagutera imbaraga akaba arinabyo bikuyobora mu bikorwa byawe.

Kuba wenda twarashoboye gutera intambwe ntabwo turagira aho tugera, turacyafite urugendo rurerure ariko aho tugeze hose byari uguhitamo.

Byari ugukora, byari no kwemera ntabwo ari kimwe muri ibyo ngibyo gusa cyagira aho kikugeza ahubwo ni byose hamwe.

Iyo urebye u Rwanda aho ruvuye n'ibyo runyezemo n'aho ruri n'aho rushaka kugera,nta muntu n'umwe w'aho ari ho hose ku isi, ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda, uko arutwara n'aho arugeza, nta n'umwe, usibye Abanyarwanda ubwabo na kwa kwemera no gukorana n'abandi ariko aritwe turi imbere.

Umukuru w'Igihugu ageze ku mpamvu ibihugu byo mu Majyepfo(Global South) bikennye yagize ati "Muzi muri politiki mpuzamahanga hasigaye hari Global north cyangwa Global South turimo ,Global South ivuze Afurika ubwo harimo u Rwanda n'abandi.Mwibwira ko igisuzo  kigomba gusubiza ibibazo dufite nk'u Rwanda cyaba ikihe nubwo bireba igice cy'isi kinini

Impamvu Global North ikize cyane kurusha Global South,kuki turi abakene kurusha Global north kandi aritwe dufite ubutunz  buruta ubundi. 

Mwibwira ko ari ikibazo cy'Imana se ariyo yagiteye,ni twebwe. Imana yo yaraduhaye yakoze ibyayo turangije ibyo yaduhaye tubipfusha ubusa.

Twumvise nabi ukwemera.  Twumva ko twemera ibyo dutunze bikaba bituri imbere twarangiza tukiyicarira ,tukibwira ko ibyo dufite ubwabyo nta nicyo dukoze bidutunga cyangwa bikaduteza imbere".

Aya masengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana ategurwa n'Umuryango, Rwanda Leaders Fellowship ni ku nshuro ya 29 yabaye.


Perezida Kagame yari yitabiriye amasengesho yo gusengera no gusabira igihugu 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138561/perezida-kagame-yavuze-impamvu-ibihugu-byo-mu-majyepfo-bikennyeanashimangira-ko-abantu-bar-138561.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)