Perezida Kagame yahishuye uko Tshisekedi yabanje kumuzanaho amacenga ubwo baganiraga kuri FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19, ubwo yagarukaga ku birebana n'umutekano w'u Rwanda.

Umutekano w'u Rwanda umaze iminsi ari ingingo ihanzwe amaso, nyuma y'uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi akunze kuvuga ko azashoza intambara ku Rwanda.

Ni amagambo yavuzwe na Tshisekedi akomeza gushimangira ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ugizwe n'Abanyekongo bishyize hamwe kugira ngo barwanire uburenganzira bwabo.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, yongeye kugaruka ku mateka y'ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatumye havuka ibirego iki Gihugu gihora gishinja u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko yavuze ko umuntu ahuje imvugo z'urwango zakomeje kuvugwa n'abategetsi muri Congo ndetse no kuba hari Abanyekongo b'Abatutsi bakomeje kwicwa, hari icyo umuntu yabona kibyihishe inyuma.

Yagize ati 'hari imvugo ngo 'twohereze aba Batutsi mu Rwanda babe aho bakwiye kuba bari, ngo Kagame ni Umututsi akaba na Perezida w'u Rwanda, nimureke basange Perezida wabo'. Ibi ni byo bibyihishe inyuma.'

Perezida Kagame yavuze ko abirirwa bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, bibagirwa umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe ukaba ari na wo zingira ry'ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Ati 'Narabajije nti 'Mushobora kutwegekaho M23, mushobora kudushinja ibyo mushaka, ariko se muravuga iki kuri FDLR ?' Imaze hafi imyaka 30 mu burasirazuba bwa Congo ?'

Yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwabanje kwitarutsa uyu mutwe wa FDLR. Ati 'Hanyuma tubaha amazina, tuti 'dore aba ni abayobozi, umwe babiri,…bari aha n'aha. Rimwe nabwiye Perezida wa DRC, nti 'ese ntabwo uzi ko aba bantu bari aha n'aha, birirwa kuri za bariyeri baka imisoro ?' Hanyuma aza kwibuka ko biriho, ndavuga nti 'None turi kuvuga iki ? FDLR yabohoje ubutaka bwawe mu burasirazuba bwa Congo, barakusanya imisoro none urambwira ko ntabahari ?'.'

Gusa abazahirahira guhungabanya umutekano w'u Rwanda nk'uko uyu mutwe wa FDLR wakomeje kubigerageza, nta na rimwe bashobora kubigeraho.

Ati 'N'izo nshuti zacu z'ibihangange, nabibabwiye mu ruhame ko 'igihe ari ukurinda ubusugire bw'iki Gihugu twarwaniwe igihe kinini, nta muntu uje kudufasha, ntabwo nzigera nkenera uruhushya rw'uwo ari we wese rwo gukora igikwiye gukorwa mu kwirinda'.'

Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza abaturarwanda umutekano usesuye. Ati 'Mutahe mu rugo musinzire, ntimugire impungenge na nke, ntakintu na kimwe kizambukiranya umupaka n'umwe w'iki Gihugu gito cyacu. Nihagira ubigerageza […]'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yahishuye-uko-Tshisekedi-yabanje-kumuzanaho-amacenga-ubwo-baganiraga-kuri-FDLR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)