Nkunda Bruce Melody! Mukezangango yavuze ku n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, yagarutse ku muco mubi wafashe intera wo gusenya urugo kurusha  kurwubaka rugakomera, ndetse benshi bakirengagiza ko ibibazo bahura nabyo mu ngo zabo bigatuma basenya  na kera byabagaho ariko gusenya bikitwa ishyano, bityo benshi bakubaka izikomeye.

Nk'uko yabikomojeho, hagendewe ku mateka yaranze abanyarwanda, ingo zubakwaga hashingiwe ku ndangagaciro na kirazira, bigatuma umugore n'umugabo birengagiza ibyabatanya kuruta ibyabahuza.

Didier Mukezangango yagarutse ku muryango w'ubu, ushingwa hagendewe ku bintu bitandukanye rimwe na rimwe bidafite agaciro nk'amafaranga, byaganisha ku gusenya.

Ati ' Ikibazo gihari ni abantu b'ubu batumva neza impamvu bagiye gushaka. Bakwiye kwibaza bati ese ngiye gushaka kubera iki,ngiye gushaka kugira ngo marire iki uwo tugiye kubana, ese nzarinda gute urugo, kuko nizo nshingano z'umuntu ugiye gushaka'.

Akomeza ati ' Ibintu byose byarahindutse ku buryo ibishingirwaho umuntu aba umugore cyangwa umugabo bitakaza agaciro, hagashingirwa ku bitagira umumaro.Ikibazo gihari ni ukujya gushaka urebeye ku bintu urebesha amaso. Urugo ni umushinga w'Imana'.

Yagarutse ku basenya ingo zabo bagendeye ku bukene, avuga ko gukena kwa mbere biva mu mutwe no kwigereranya n'abandi, babona bafite bike ukurikije abandi babazengurutse, bakibyita abakene.

Yagarutse ku byamugoye ashaka umugore, atangaza ko guhuza imyumvire ye n'umugore we byamugoye ku rwego rukomeye, ariko aza gusanga kubaka ariho bishingiye.

Ati ' Ikintu cya mbere kigorana ni uguhuza imyumvire yawe n'iyuwo mwashakanye, kuko usanga ari nacyo gituma benshi batandukana, rero nicyo kintu kigora, nina cyo cyamfashe igihe kinini niga".

Yatanze inama ku bantu bose bifuza gushinga urugo, ko babanza kwitegura kuba ababyeyi no guhitamo abo bazabana nabo badahubutse, kuko urugo rushobora guhinduka isoko y'ibyishimo cyangwa umubabaro'.

Yibukije abantu ko gushinga urugo bagendeye ku bigaragarira amaso gusa, bitaramba ahubwo bisenya.


Yatanze inama ku rubyiruko agira ati ' Kubaho si uguhangana, cyane cyane mu rushako. Iyo ugiye gushaka uba wiyemeje gushyira itafari ku rushako rwiza ntabwo uba ugiye kugerageza.

Urubyiruko nabagira inama yo kutabaho bagerageza ahubwo bakabaho biyemeza'

Yakomeje ati ' Ntimushingire ku birebeshwa amaso, mushingire ku bushobozi mufite bwo kubaka urugo rudashingiye ku mafaranga".

Mukezangango wihebeye umuziki, yatangaje ko akunda  umuhanzi Bruce Melody ndetse ko yishimira intera agezeho mu muziki yaguka. Ubuzima bwe n'abagize umuryango we, bakunda gufatanya baririmba mu rukundo.

Ati ' Umuhanzi nyarwanda nkunda Igitangaza Bruce Melody. Uriya mugabo uburyo akora, indirimbo akora, uburyo yatangiye, uburyo abaho, uburyo afite ubushake bwo kugira icyo ahindura ku muziki nyarwanda kandi cyiza butuma mukunda'.


Di4di (Didier na Diane) ni umuryango wiyemeje gutanga inama, zishingiye ku mibanire n'imyitwarire iranga abashakanye, ndetse n'inyigisho zafasha urubyiruko rukeneye kubaka ahazaza habo, binyuze mu biganiro n'izindi nzira zitandukanye.


Di4di batanga inama ku bashakanye nuko bakubaka ingo zigakomera


Yavuze ko urugo rwiza ari umugisha 


Didier ashishikariza urubyiruko kudatinya gushaka ahubwo bagashaka bafite intego

">KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MUKEZANGANGO DIDIER YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

">


VIDEO:@ Director Yaka_Pro-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138616/nkunda-bruce-melody-mukezangango-yavuze-ku-ngingo-zisenya-zikanubaka-urugo-video-138616.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)