Mu mafoto 20 ihere ijisho ubwiza n'imiterere ya Keza wabujije amahwemo umuhanzi Niyo Bosco (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru, Umuhanzi Niyo Bosco yagiye agaragaza ibyiyumviro bidasanzwe afitiye umukobwa witwa Keza Nabrizza.

Byatangiye ku wa Kabiri w'iki cyumweru ashyira kuri Instagram ye amashusho arimo asangira na we agaherekezwa n'amagambo yo guca amarenga ko bari mu rukundo.

Aya mashusho ntabwo yatinzeho kuko yahise ayasiba aho byavuzwe ko yabisabwe n'abashinzwe kureberera inyungu ze.

Kwihangana byanze maze ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Niyo Bosco yongera gushyira ifoto y'uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu mukobwa mu magambo yaherekejwe n'agatima, yahise avuga ati "urugendo ni bwo rutangiye", Niyo Bosco na we yahise avuga ati "ubu n'iteka ryose."

Niyo Bosco yamenyekabye cyane mu ndirimbo 'Ubigenza Ute?', 'Ishyano', 'Babylon' n'inzindi, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya 'Eminado', indirimbo ye ya mbere kuva yakwinjira muri KIKAC Music.

Keza Nabrizza ubugwa mu rukundo na Niyo Bosco
Niyo Bosco akomeje guca amarenga ko ari mu rukundo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mafoto-20-ihere-ijisho-ubwiza-n-imiterere-ya-keza-wabujije-amahwemo-umuhanzi-niyo-bosco-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)