Perezida Kagame yavuze ko amafaranga u Bwongereza bwahaye u Rwanda rushobora kuzayabusubiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'u Rwanda yabitangarije ikinyamakuru BBC mu kiganiro bagiranye i Davos mu Busuwizi aho Perezida Kagame ari mu nama yiga ku bukungu bw'Isi.

Muri iyi nama, umunyamakuru wa BBC yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame amubaza ku bijyanye n'amafaranga u Bwongereza bwahaye u Rwanda yagenewe kwita ku bimukira, ariko kugeza ubu hakaba hataroherezwa n'umwe.

Umukuru w'u Rwanda yasubije umunyamakuru agira ati 'Ni amafaranga yagenewe kuzakoresha kuri abo bantu ubwo bazaba baje. Nibaramuka bataje, dushobora kubasubiza amafaranga.'

Umunyamakuru kandi yamubajije kuri uyu mugambi ukomeje kuzamo ibibazo, bituma ukomeza gutinda aho bamwe bakomeje kuwamagana.
Perezida Kagame yamusubije avuga ko atari ikibazo cy'u Rwanda ahubwo ko ari icy'u Bwongereza.

Bivugwa ko u Bwongereza bwahaye u Rwanda Miliyoni 240 z'ama-Pounds (arenga miliyari 250 Frw) yari agamije kuzakira no kuzita ku bimukira n'abashaka ubuhungiro bazava mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda.

Gusa iyi gahunda yagiye izamo birantega, aho bamwe mu batayishyigikiye baniyambaje inkiko, zimwe zemeje ko idakurikije amategeko.

Nyuma y'uko Guverinoma z'Ibihugu byombi zivuguruye amasezerano, ubu hategerejwe ko Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza itora uyu mushinga, nubwo bamwe mu bayigize bakomeje kuvuga ko n'ubundi ukirimo ibibazo ugikwiye kunozwa kurushaho kugira ngo ugire ingufu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yavuze-ko-amafaranga-u-Bwongereza-bwahaye-u-Rwanda-rushobora-kuzayabusubiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)