Mbere yo gucakirana na APR FC, AS Kigali yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mnere yo guhura na APR FC mu gikombe cy'Amahoro, AS Kigali yagaruye rutahizamu w'Umurundi wakinaga muri Libya, Shani Hussein Tchabalala.

Uyu munsi AS Kigali ikaba ikina na APR FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe Cy'Amahoro aho umukino ubanza APR FC yari yabatsinze 1-0.

Mu ijoro ryakeye ni bwo AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu wahoze ayikinira bakaza gutandukana muri Nzeri 2023 ubwo yari agiye muri Al Ta'awon yo muri Libya.

Ntabwo byakunze ko aguma muri iyi kipe kuko ku Cyumweru nibwo impande zombi zemeje ko zamaze gusesa amasezerano.

Tchabalala umwe mu bakinnyi ngenderwaho iyi kipe yari ifite, akaba ayigarutsemo mu gihe cy'amezi 6, ni ukuvuga kugeza umwaka w'imikino wa 2023-24 urangiye.

Shabani Hussein Tchabalala yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Amagaju FC, Rayon Sports, Bugesera FC na AS Kigali.

Tchabalala yagarutse muri AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-gucakirana-na-apr-fc-as-kigali-yasinyishije-rutahizamu-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)