M23 yavuze ibyo FARDC n'ingabo z'u Burundi baramutse bakora yamaganye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangazo ryatanzwe n'umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

Muri iri tangazo rigaragaza uko ishusho y'urugamba ruhagaze kuri uyu wa Kabiri, uyu mutwe wa M23, wavuze ko kuva mu gitondo abo bahanganye baramutse basuka ibisasu mu bice bituwemo n'abaturage.

Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Muri iki gitondo saa 09:45', ubufatanye bw'ubutegetsi bwa Kinshasa bashimuse abantu 12 (abacuruzi n'abashoferi) muri Katshiru.'

Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko aba bantu bashimuswe barimo berecyeza mu mujyi wa Goma ubwo bavaga muri Butembo banyuze Katshiru aho bafatiwe.

Uyu mutwe wa M23 wasoje uvuga ko ukomeje intego yayo yo gukura ubu butegetsi bwa Congo bukomeje guhonyora uburenganzira bwa bamwe mu banyekongo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yavuze-ibyo-FARDC-n-ingabo-z-u-Burundi-baramutse-bakora-yamaganye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)